Baramagana ubuharike bubateza amakimbirane mu ngo

Abaturage b’Akarere ka Nyabihu barashishikarizwa kureka ubuharike n’umuco wo gushaka abagore benshi wakunze kuranga aka gace hambere.

Abaturage bavuga ko ubuharike n'ubushoreke biteza amakimbirane mu miryango.
Abaturage bavuga ko ubuharike n’ubushoreke biteza amakimbirane mu miryango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko byakunze kugaragara ku bagabo bamwe na bamwe ko bashaka abagore benshi cyangwa bakagira inshoreke ku ruhande, kandi ko biteza amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi w’Akarere Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko guharika cyangwa gushaka inshoreke ku bagabo ndetse n’ubusambanyi ku bagore, ari impamvu zikomeye ziteza amakimbirane mu miryango ku buryo ngo rimwe na rimwe zitera kuvutsanya ubuzima.

Uwanzwenuwe avuga ko abaturage bose bakwiye kugira umuco mwiza wo kudaca inyuma abo bashakanye ndetse bagaharanira ubudahemuka no kutajarajara.

Uyu muyobozi avuga ko hatangiye ubukangurambaga kugira ngo abaturage babane basezeranye byemewe n’amategeko, bikazarinda ingaruka zitandukanye zikururwa no kubana mu buryo butemewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, asaba abaturage kwirinda ubuharike.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, asaba abaturage kwirinda ubuharike.

Ababana mu buryo butemewe n’amategeko na bon go baragirwa inama y’uko basezerana mu mategeko kuko ngo bibafitiye inyungu, haba kuri bo n’abazabakomokaho.

Abaturage bo bavuga ko ubuharike buterwa n’uburere buke no guta umuco bisigaye biranga abana ndetse n’ababyeyi bamwe bakaba badakora inshingano zabo zo kurera uko bikwiye.

Umukecuru Nyirantubure Madeleine asanga ababyeyi bakwiye guha uburere abana babo babibutsa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ariko na bo bakirinda ubuharike no kubana badasezeranye.

Kuri we ngo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko birinda amakimbirane n’ubwumvikane buke mu miryango.

Tariki 20 Nyakanga 2016, mu Mudugudu wa Gakarara, Akagari ka Rega mu Murenge wa Jenda, hataruwe umurambo w’umugore witwa Nyiraruvugo Odette w’imyaka 44, bikaba byarakekwaga ko yishwe n’umugabo wari waramucyuye amutesheje umugabo babanaga, ariko na we bakaba bari bamaze iminsi batandukanye.

Icyo gihe, ubuyobozi bw’akarere bwatanze ubutumwa bw’uko abaturage bakwiriye kwirinda ubushoreke no gucana inyuma ku bashakanye kuko bikurura amakimbirane akomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka