Barakemura ikibazo cy’imihanda yangizwa n’isuri uyu mwaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu butangaza ko mu ngengo y’imari ya 2016/2017, buzita ku mihanda ikunze gushegeshwa n’imvura.

Umuhanda Musanze -Rubavu ukomeje kwangirika ku gice cy'imbere y'akarere ka Nyabihu.
Umuhanda Musanze -Rubavu ukomeje kwangirika ku gice cy’imbere y’akarere ka Nyabihu.

Abaturage bakunze kwinubira uburyo imihanda ikunze kwangirika mu mvura ikabasiga mu mikorere idahwitse, bakibaza impamvu nta gikorwa ngo bikemuke kuko uko umwaka utashye usanga ahangiritse nta cyakozwe.

Hagarutswe ku muhanda wa Mukamira-Ngororero wakunze kwibasirwa n’inkangu, ikibazo gikunze kuba buri mwaka mu bihe by’imvura ahitwa i Rambura.

Hari kandi umuhanda uhuza Rambura na Rurembo ku kiraro cya Kirogotero, gitwarwa n’amazi n’indi mihanda itandukanye nk’ijya mu mirenge nka Muringa n’ahandi yangirika mu mvura, nk’uko Imanizampa Jean Pierre umwe mu baturage abitangaza.

I Rmabura mu myaka 2 ishize inkangu yafunze umuhanda igihe runaka ingendo zidakorwa, abaturage bagasaba ko iki kibazo cyacyemurwa burundu.
I Rmabura mu myaka 2 ishize inkangu yafunze umuhanda igihe runaka ingendo zidakorwa, abaturage bagasaba ko iki kibazo cyacyemurwa burundu.

Agira ati “Inaha imihanda igenda icika ndetse indi igasibama kuko cyane cyane dutuye mu karere k’imisozi miremire. Nko mu murenge wa Kintobo, mu Murenge wa Rurembo ndetse n’indi bahana imbibi usanga beza ariko bikaba byabapfira ubusa kubera icyo kibazo.”

Avuga ku mu handa w’ahitwa i Rambura, Nzanzimfura nawe ati “Iyi nkangu imaze nk’imyaka ibiri. Iyo imvura iguye biramanuka ariko ubu noneho byarengejeho.”

Mu myaka ibiri ishize, iyi nkangu ya Rambura yakunze gufunga umuhunda mu bihe by’imvura, ugasanga bihagaritse ingendo igihe kirekire mu bihe by’imvura.

Ku muhanda Mukamira-Ngororero inkangu ifunga umuhanda mu mvura ibinyabiziga ntibitambuke.
Ku muhanda Mukamira-Ngororero inkangu ifunga umuhanda mu mvura ibinyabiziga ntibitambuke.

Abaturage basaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye watuma kitazajya gihora kibaho mu gihe cy’imvura.

Abaturage kandi banagaruka ku muhanda Musanze-Rubavu ku bice byawo bigenda byangizwa n’isuri iterwa na rigore yawo yabaye nto, inatuma amazi arenga umuhanda akabasenyera.

Uumuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko imihanda yangirika iri mu bizitabwaho mu ngengo y’imari ya miliyari 9,6Frw yatowe uyu mwaka.

Ati “Icyo twifuje ko iyi ngengo y’imari yazibandaho cyane cyane ni ibikorwa remezo. N’iyo mihanda niyo cyane twashyizemo imbaraga.”

Ku mihanda yangirika izitabwaho ngo harimo uwa kaburimbo wa Mukamira- Ngororero n’uwa Musanze Rubavu. Harimo n’indi yinjira mu mirenge n’ibiraro.

Ubuyobozi buvuga ko kandi bwanavuganye n’ikigo cya Leta gishinzwe ubwikorezi n’iterambere (RTDA) ishinzwe imwe mu mihanda, baranayereka ibyo bibazo ku buryo hategerejwe igihe cyo kubikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka