Bapfunyikiwe "Transformer" idakora kubera uruzinduko rwa Perezida

Abaturage bafite ibyuma bishya i Nyarupfubire muri Nyagatare baravuga ko REG yabapfunyikiye “Transformer” idakora kubera kwikanga urundinduko rwa Perezida Kagame.

Kabatsi John, ufite icyuma gisya ibigori mu Mudugudu wa Nyarupfubire II, avuga ko gukora bajya ibihe bibahombya kuko iyo bacaniye rimwe ibyuma bisya, ibikoreshwa mu kubaza no gusudira hamwe, umuriro ubura.

Kabatsi avuga muri Mata 2016, REG yababwiye ko ibahaye imashini yongera ikanagabanya umuriro, “Transformer”, ifite imbaraga nyamara bikaba ntacyo byahinduye.

Ati “Byaduteje ibihombo kuko imisoro n’amahoro ntibigabanuka kandi ntiwabwira banki ko wakoze gake ngo igusonere inguzanyo. Umukozi na we ntiyareka kwishyuza.”

We na bagenzi be bakaba bakeka ko bashobora kuba barayihawe kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame bikaganga ko babibazwa.

Iyo abafite imashini zikenera umuriro w'amashanyarazi bazikoreshereje kimwe urabura.
Iyo abafite imashini zikenera umuriro w’amashanyarazi bazikoreshereje kimwe urabura.

Kabatsi akomeza agira ati “REG yumvise uruzinduko rwa Perezida izana ‘Transformer’ nshya ariko hari ibiburamo. Amezi atatu ashize bayishyizeho, ngira ngo bategereje ko Perezida avuga ko azagaruka bakabona gushyiramo icyo cyuma.”

Abaturage bo mu midugudu ya Nyarupfubire ya 1 n’iya 2 na bo bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ari mbarwa.

Uwitwa Mugabe Tharcisse ati “Wagira ngo ni icyapa kiyobora abantu. Amazu yo ku muhanda wa kaburimbo ni yo afite amashanyarazi naho ay’inyuma ni icuraburindi.”

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuiru hagati mu cyumweru gishize, Gasingirwa Justin, Umuyobozi wa REG/Sitasiyo ya Nyagatare, yavugaga ko mu cyumweru kimwe ikibazo cy’iyo “Transformer” kizaba cyakemutse ariko kugeza ubu ntibirashoboka

“Transformer” nshya yashyizwe Bugaragara ari na yo itanga umuriro mu Kagari ka Nyarupfubire ifite KVA 100 iyahozeho yari ifite KVA50 (KVA ni igipimo cy’ingufu za moteri).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turagira ngo bisobanuke neza ko transformer ihari ari nshya kandi ikora ariko kubera ko circuit breakers zayo zagaragaje ko zidafite imbaraga nyinshi, iyo imashini zisya zabo zose zicaniwe rimwe hari ubwo umuriro wikuraho. Ariko muri icyi cyumweru abakozi ba EUCL/REG bazaza gushyiraho izindi circuit breakers zifite ubushobozi burenze izari zihari kugira ngo abantu bafite imashini zisya bazashobore kujya bakora nta kibazo kuko abandi baturage bo bahatuye bisanzwe nta kibazo bafite.

Prosper yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

kwikanga uruzinduko rwa Perezida ugapfunyikira abantu amazi.Ndabona harimo itiku. Muzajye mwirinda ibintu nkibyo bavandimwe. Ubwo bushakashatsi ndabukemanze.

Alias nkunda yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka