Banejejwe n’ivugururwa ry’itegeko ryo kwandikisha umwana

Abaturage bo muri Ngoma bavuga ko bashimishijwe n’ivugururwa ry’itegeko ryo kwandikisha umwana wavutsekuko kuko bigiye gutuma batongera kugira abana batanditse.

Itegeko ryo kwandikisha umwana ukivuka ryaravuguruwe
Itegeko ryo kwandikisha umwana ukivuka ryaravuguruwe

Ubusanzwe itegeko ryo kwandikisha umwana wavutse mu gitabo cy’irangamimerere, ryavugaga ko umwana wavutse agomba kwandikwa bitarenze iminsi 15 avutse. Bitagenda gutyo uwandikisha umwana akanyura imbere y’urukiko, bakabona kumwandika.

Ariko mu itegeko rivuguruye, umwana ukivuka yandikishwa bitarenze iminsi 30, kimwe no kwandukuza uwapfuye. Uwacikanwe nawe ntagomba kujya mu rukiko ahubwo ajya ku murenge agakemurirwa ikibazo, bakandika umwana we.

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko iryo tegeko ryavuguruwe ribaruheye kuko iryari risanzweho ryatumaga hari benshi bacikanwa batindikishije abana babo; nk’uko Mukasekuru Alice abisobanura.

Agira ati “Nkanjye mfite umwana wujuje imyaka umunani kandi ntiyanditse. Hari n’abandi benshi mu baturanyi batanditse kuko bacikanwe n’iriya minsi 15. Kujya mu rukiko ntawirirwa ujyayo kuko bisaba amafaranga y’amagarama bikanagora rwose gutanga ikirego n’ibindi. Twishimiye iri tegeko.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana Violette yungamo ati “Kuba iminsi yongerewe biratunejeje cyane rwose ubu nta mwana uzongera gucikanwa, iminsi 30 ni myinshi umubyeyi aba yakize ashobora kujya kwandikisha umwana, naho iminsi 15 yari mike cyane hari besnhi bacikanwaga.”

Muhoza Alphonse, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibungo, avuga ko bahawe amabwiriza ko itegeko ryo kwandikisha umwana ryavuguruwe kandi ko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Kwandikisha umwana wavutse bikorwa na se w’umwana cyangwa na nyina w’umwana, bombi bataboneka bigakorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa n’uwo bafitanye isano ya hafi, umufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Iyo abo batabonetse bikorwa n’undi muntu wese wari uhari umwana avuka cyangwa uwamutoraguye, hakagaragazwa icyemezo cy’amavuko cy’umuganga cyangwa cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Kwandikisha umwana kandi bikorwa hari abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ese nkabafite abana bageze ku myaka ,12ba nyina barabyariye iwabo base bakabihakana nabanyinanti abone uburenganzira bwo kubandikisha kuribo ubwo mwadufasha kuburyo bakandokwa kuri bz nyina bababyaye

Nitwa umwiza yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

urugero njyewe unwana wanjye afite imyaka.12,kuko nabyariye iwacu kuko baraturushya cyane natwe muturenganure nabana bacu nabo bagire ubure nganzira nkubwabana

mukantwari dativa yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Muraho neza ! iri tegeko turarishimye umwana wese niyandikwe ariko nupfuye yandukuzwe ,hari ababyeyi Ababa babo bapfa bagaterera agati muryinyo byagera kuri Musa ugasanga bari kuvuga ko umwana yapfuye kera!

Callixte yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Abanyamategeko bongere bige ku mafaranga acibwa abajya kwandikisha umwana babana batarasezeranye cg ababa barabyariye iwabo ababateye inda barabihakanye.
Ibyo bakoze birahimbaje.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

HAZAHINDURWE N’UBURYO BW’UKENEYE GUHINDURA IZINA,KUKO BIRAGOYE CYANE,KANDI HARI ABASHAKA GUHINDUZA AMAZINA BITEWE N’AMATEKA YATUMYE ABANTU BITWA AMAZINA ADASOBANUTSE.

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ariko abo bose bikoma abanyamakuru ngo bandika ibihuha, bagiye batanga umusanzu wo gutanga amakuru. Dore ikibazo uko giteye mureke kugica ku ruhande. Umunyamakuru abwirwa amakuru atizewe (igihuha) noneho yagerageza kubaza uwo bireba ngo ayemeze cyangwa ayahakane, akamwima amakuru amubwira ko ibyo ntabyabaye cyangwa ko ntabyo azi(ubwo simvuze ababuka inabi n’abahita bahiga bukware uwaba yabisohoye mu kigo). noneho rero iyo ari iby’umutekano, umunyamakuru abaza umuvugizi wa Polisi nawe rimwe na rimwe uba wabwiwe ikibazo, ya makuru akayemeza, n’iyo yagira precisions adatanga neza kuko nawe aba asubiramo ibyo yabwiwe. urugero wowe wakomeje kwikoma iriya nkuru y’umuryango ni ko byagenze. ikosa ririmo ni uko umunyamakuru yatangaje ko umwarimu n’umunyeshuri bari bakurikiranywe ari abo kuri ecose kandi ari umwe muri ES gihembe undi ES Musambira. ibindi byose nibyo. uumunyamakuru natangaza inkuru hari precision itatanzwe neza, wawundi wamwimye amakuru niwe utera hejuru ngo ni ugusebanya.
Mworoherane mufatanye kubaka igihugu aho kubona bamwe nk’abashaka kwaka imbehe abandi.

jojori yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

NI BYIZA RWOSE. UMUNYAMATEGEKO YATEKEREJE KU NYUNGU Z’ABANYARWANDA. NAKOMEREZE AHO!!! Big Up!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Mwaramutse? Hari aho ntasobannukiwe. Ese kwandikisha umwana Ababyeyi be bajyana bombi cg Umwe Abonetse yamwandikisha nta Kibazo?

Murakoze.

Migambi yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Nibyiza Cyane Ubwo Iritegeko Ryavuguruwe, Gusa Haracyari Ikibazo Cy’abakobwa Babyariye Iwabo Abasore Cyangwa Abagabo Babateye Inda Bakabihakana. Ese Aba Bana Bagejeje Mu Myaka Hejuru 1-8 No Kurenga Ababyeyi Babo Bahabwa Faveur Bakabandikisha, Igihe Kidasanzwe Cyimbazi. Ufite Ababyeyi Bose Yandikwe Nufite Umwe Nawe Ahabwe Amahirwe Yo Kwandikwa. Mugire Amahoro

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka