Bamwe mu bana bo mu Mudugudu wa Rweru ntibiga

Bamwe mu bana bo Mudugudu w’Icyitegererezo mu Murenge wa Rweru mu Bugesera watujwemo abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita ntibarasubira ku ishuri.

Mu Mudugudu wa Rweru haracyagaragara abana birwa bazerera aho kujya kwiga.
Mu Mudugudu wa Rweru haracyagaragara abana birwa bazerera aho kujya kwiga.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2016 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye kwimura abaturage batuye mu birwa bya Mazane na Sharita batuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru.

Mu mpamvu zituma bimurwa harimo no kubafasha kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo n’amashuri.

Nubwo aho batujwe hari n’amashuri, kuva bimurwa kugeza ubu hari abana usanga bazerera batarasubira ku ishuri.

Mukasine Agnes ni umwe mu babyeyi bavuga impamvu abana babo batiga biterwa n’ubukene.

Agira ati “Mfite abana bane, impamvu batiga ni uko nta mikoro mfite yo kubagurira ibikoresho by’ishuri birimo inkweto ndetse n’amakayi”.

Gusa, uwitwa Baramvuga Celestin we avuga ko kuba bamwe m ubabyeyi batitabira gushyira abana babo mu ishuri bituruka ku myumvire ikiri hafi.

Ati “Ibi byatangiye tukiba no kirwa aho abana bamwe bakurikiraga ababyeyi mu mazi bajyaga kuroba, ugasanga abo babyeyi batabahwitura ngo bajye mu ishuri”.

Ntibaziyandemye Jean Claude w’imyaka 15 yacikirije ishuri mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Agira ati “Njye mbana n’umukecuru utishoboye, nayuye mu ishuri kugira ngo njye mbasha kumushakira icyo kurya. None kuba twarageze aha ndashaka kureba uburyo nasubirayo kuko basigaye baduha ibidutunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwiragiye Pricille, yamera ko hari abana koko bo muri uwo mudugudu batiga ariko akavuga ko bagifatiye ingamba.

Ati “Tugiye kwihutira gushyira abo bana mu ishuri, ababuze ibikoresho bakabihabwa”.

Imiryango 104 kuri 400 ni yo ku ikubitiro yimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka