Bamubeshye ko umwana yabyaye yapfuye bamupfunyikira igipupe
Umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yabyariye mu Bitaro bya Ruli kuri uyu wa 22 Kanama 2016, bukeye bamubeshya ko umwana yapfuye bamupfunyikira igipupe.
Niyonsaba Martin, umugabo wa Nzamwitakuze, avuga ko bari babyaye umwana muzima, agahamya ko ubwo yari aje kumureba yinjiranye umuforomokazi akamubwira ngo nabe asohotse arimo kumuvura nyuma abubwira ko umwana yapfuye.
Yagize ati "Njya kureba abanza kunkoresha inama yo kwihangana ngiye kureba nsanga yafunze igikarito ngo yashyizemo umwana ngiye gupfundura ngo ndebe aravuga ngo ihute kandi nturare hano, ntihagire umuntu upfundura."
Uyu mubyeyi uvuga ko umuforomokazi wamumuhaye yanamutegeye moto kugira ngo yihute barere bamushyinguye, avuga ko mbere yo gushyingura babanje gupfundura ngo barebe aho umutwe uherereye, barebye basanga mu ikarito bari babahayemo icyo bitaga umurambo w’umwana harimo igipupe n’amabuye abiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, yabwiye Kigali Today ko aya makuru atarayamenya.
Cyakora, ubwo twavuganaga na Dr Kaneza Deogratias, wasigariyeho Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, yabwiye Kigali Today ko we n’uwo umuforomokazi wabo bari bari kuri Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke kwisobanura kuri icyo kibazo.
Dr Kaneza cyakora yatwemereye ko aza kuduvugisha avuye kuri Polisi akadusobanurira uko icyo kibazo giteye.
Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu Karere ka Gakenke aracyadukurikiranira iyi nkuru ngo amenye ku buryo bwimbitse iby’iki kibazo.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
REKA NSUHUZE UMUNTUWESE WUMUSOMYI %uyumuforomokazi wasanga wenda yamwibyekuberako yabuzurubyaro mushishoze niba aribyo cyangwa yamugurishaga byumwihariko subwamberewenda yababiko arukumugurisha mumuhane mwihanukiriye murakoze.
ahaaa haragazwe pe
Ariko Jyewe Nkumu Somyi Ndabona Bakwiriye Gushyiqaho Za Camera Zikontorora Ibitaro Byose Murwanda Kuko Bidakozwe Mumagurumashya Ubujura bwakwiyo Gera
Uwomwana Bazamwite N.Ramvuyekure Cp Mvuyekure Ariko Uwomugabo Ararengana Nibamufungure??? Ahubundi Iyisi Iratuyobeye..
uwomuforomokazi bamukurikirane kandi ahanwe byintangarugero.
Yewe nisatani kuko subuzima
Muraho!
Ibi birababaje cyane.
Minisiter y ubuzima yadufasha bagashyiraho itegeko ry uko umubyeyi wese aherekezwa n umugabo we ataboneka hakagira undi umuhagararira umubyeyi yahisemo kko icyizere cy ababyaza ari gike.
Murakoze
Uwo Muganga Akurikiranwe Abazwe Icya Muteye Kwiba Umwana Asubizwe Ababyeyi Be
Nne uwo muforomakazi ntabw bamujana mur prison!
NAGAHOMA MUNWA!!!!!!!!!!!!