Bakora urugendo rw’amasaha ane bajya kwiga

Abaturage bo mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kwigira kure.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Rusizi bata ishuri kubera kwiga kure
Bamwe mu banyeshuri bo muri Rusizi bata ishuri kubera kwiga kure

Mu ri ako kagari harimo ibigo by’amashuri abanza bibiri. Ariko nta shuri ryisumbuye na rimwe rihari. Abarangije kwiga amashuri abanza, bakora urugendo rw’amasaha ane bajya kwiga ahandi. Ibyo bituma abenshi bahagarika kwiga. Basaba ubuyobozi kubakemurira icyo kibazo.

Nyandwi Emmanuel asobanura ko abana benshi barangije amashuri abanza bahita bajya guhinga. Abandi bakaba inzererezi. N’iyo hagize abakomeza kwiga bisaba ko bacumbika.

Agira ati “Impamvu abana bata amashuri aho tujya kwiga bakoresha amasaha ane byakubitira ku kibazo cy’inzara, imvura n’imigezi y’uzura, bigatuma bata amashuri kuko bisaba ko bacumbika. Tugize Imana bakaduha amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 icyo kibazo cyaba gikemutse.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko ikibazo cy’aba babyeyi n’abanyeshuri cyumvikana. Cyakora ngo nibwo akikimenya. Abizeza ko bagiye kugishakira umuti.

Yagize ati “Tugiye kureba uburyo dukemura icyo cyifuzo cy’abaturage mu buryo bwihuse.”

Mu mwaka wa 2015, abana barenga 2000 bataye ishuri mu karere ka Rusizi. Ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bamwe batangiye kubagarura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka