Bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bafite ubwiherero

Akarere ka Rutsiro kasabye abacuruzi bo mu isantere ya Gakeri mu Murenge wa Ruhango kugira ubwiherero bitarenze iminsi 15.

Abacururiza muri iyi santere ngo nta bwiherero bagira, bigatuma yaba bo ubwabo n'ababagana bateza umwanda muke muri iyo santere.
Abacururiza muri iyi santere ngo nta bwiherero bagira, bigatuma yaba bo ubwabo n’ababagana bateza umwanda muke muri iyo santere.

Bamwe mu baturiye iyi santere bagaragaje ko babangamiwe n’isuku nke baterwa n’abacururiza muri iyi santere n’abakiriya babo, kubera ko amazu menshi y’ubucuruzi adafite ubwiherero, nk’uko umwe muri bo witwa Ntawuzakamara Venantie yabitangaje.

Yagize ati “Kuva nagera ino muri 78 nakomeje gucukura umusarani ukuzuzwa n’abantu bo muri iyi santere bahacururiza ndetse n’abakiriya babo kuko batagira ubwiherero.”

Yavuze ko iki kibazo gikomera iyo kigeze ku bafite utubari hafi aho, kuko abakiriya baza bakihagarika mu nzira inkari zigashokera mu mazu yabo, abandi bakiherera inyuma y’ubwiherero.

Mu nama yahuje ubuyobozi, abaturage n’abo bacuruzi, kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2016, Nzirengera Gaspard perezida w’abacuruzi muri iyo santere yizeje ko bagiye kwisubiraho nyuma yo kunengerwa mu ruhame.

Ati “Tugiye gukangurira abadafite ubwiherero babwubake, kuko ubu tugiye gutumiza inama vuba tubivugiremo, ku buryo mu minsi twahawe 15 buri wese azaba afite ubwihereo bwe kandi bufite isuku.”

Umuyobozi w'akarere aganira n'abacuruzi bo muri santere ya Gakeri, yabahaye iminsi 15 kuba barangije kubaka ubwiherero.
Umuyobozi w’akarere aganira n’abacuruzi bo muri santere ya Gakeri, yabahaye iminsi 15 kuba barangije kubaka ubwiherero.

Ayinkamiye Emerence, Umuyobozi w’Akarere ari na we watanze icyo gihe ntarengwa, yavuze ko iki kibazo kireba impande zombi, yaba abacuruzi cyangwa abaturage.

Iyi santere y’ubucuruzi ya Gakeri ni imwe mu masantere akomeye abarizwa mu Karere ka Rutsiro, kubera abadandaza n’abaranguza ibicuruzwa hirya no hino mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka