Bagiye kujya bashingira imihigo ku byo bashoboye koko

I Nyabihu ngo bigiye byinshi ku mihigo batabashije kwesa uko bari bariyemeje irimo uwa "Gira inka" n’uwa Biogaz.

Mu mwaka ushize w’imihigo wa 2015-2016, mu Karere ka Nyabihu imihigo yashojwe bageze kuri 70,5% muri gahunda ya "Gira inka" kuko hahizwe kuzatangwa inka 950 biza kurangira hatanzwe 670 gusa.

Girinka umwe mu mihigo utaragezwehu uko bikwiye I Nyabihu
Girinka umwe mu mihigo utaragezwehu uko bikwiye I Nyabihu

Hiyongeraho n’umuhigo wa Biogaz, aho muri aka karere hari harahizwe kuzubakwa Biogaz 74 ariko umwaka uza kurangira hubatswe 45 gusa. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zikomeye kuko hari ibyo baba biteze batabona.

Uwitwa Nkundibiza avuga ku Ruganda rw’Amata rwa Mukamira bahereye 2014 bavuga ko rugiye gutangira kandi rwari mu mihigo ariko bikaba bigejeje 2016 rutaratangira,yavuze ko bibadindiza bigatuma n’amata yabo atagira agaciro kandi bari barwitezeho kuyahesha agaciro.

Yagize ati “Icyo kibazo twarakibonye kandi gihora kivugwa, tukabona ibikorwa bitarangira bakaduha icyizere ko amata ashobora kuzagira agaciro, ariko kuko uruganda rutuzura, bagahora bavuga ngo ibikorwa birarangira! Urebye n’amata yacu nta gaciro ahabwa.”

Nubwo abaturage bababazwa n’ibikorwa bidindira mu mihigo mu turere, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko bwigiye cyane ku byahizwe butagezeho uko bikwiye kandi ko bwiyemeje guhindura byinshi ngo iy’ubutaha izeswe neza kandi ku gihe.

Mayor Uwanzwenuwe yavuze ko hazajya hahigwa umuhigo hagendewe ku ku mu giturage. Nko ku nka hakarebwa iziteguwe kuziturwa hagahingwa hanagendewe ku kuri kw’ibyo babona bazageraho.

Yongeyeho ati “Ikindi hari bimwe na bimwe tutagiye dukurikiranira ku gihe. Ingamba twafashe ni uko buri gihembwe tuzajya tureba aho imihigo igeze dukurikije aho twifuza kujya ikibazo gihari tukagishakira umuti hakiri kare.

Bityo, bizadufasha kugera mu mpera z’umwaka ikibazo twaramaze kugishakira umuti niba kiri mu bushobozi bwacu. Ikirenze ubushobozi bwacu na cyo twaramaze kumenya aho twagihereza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka