Bafatanwe udupfunyika 21 tw’urumogi bacuruzaga mu rugo

Mu rugo rwa Bazimaziki Jean Paul na Bayavuge Marthe b’i Nyamasheke havumbuwe udupfunyika 21 tw’urumogi bacuruzaga, umugore atabwa muri yombi umugabo arabura.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kanama 2016 mu Mudugudu wa Ruvumbu mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko hafashwe umuntu wari ufite urumogi ari kurunywa, agafatwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari akamubaza aho arukura.

Inzego z’umutekano zahise zijyayo zibona udupfunyika 21, umugore ahita atabwa muri yombi.

Yagize ati “Umugore yahise atabwa muri yombi ndetse bivugwa ko ari we ucuruza urwo rumogi akanarugemurira mwene nyina uba i Kigali, ntituzi aho arukura”.

Dukuzumuremyi asaba abaturage kudahishira abantu bacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, bagatanga amakuru y’aho biri kugira ngo bikumirwe.

Yagize ati “Ni byiza ko abaturage batunga agatoki aho abacuruza ibiyobyabwenge bari kugira ngo inzego z’umutekano zibafate nta bikorwa bibi barakora kuko ababinyweye ni bo bahungabanya umutekano”.

Bazimaziki Jean Paul ntarashobora kuboneka mu gihe umugore we Bayavuge Marthe, binavugwa ko ari we ucuruza urumogi, yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ahakunze kwitwa i Ntandezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abashakashatsi bagaragaza ko kunywa urumogi bitera uburwayi butandukanye.Ikindi kandi umuntu urufatanwe arafungwa kandi agacibwa ihazabu.Kubinywa ni ukwishyirira ubuzima mu kaga kandi kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kubera ko ubifatanwe arabyakwa.

Mike yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka