Babyeyi, mugomba kumenya ko murera mutorora-Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yikomye ababyeyi b’abana 870 barangije amasomo y’imyuga no kugororerwa ku Iwawa mu Karere ka Rutsiro.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ahemba abitwaye neza ku Iwawa.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ahemba abitwaye neza ku Iwawa.

Minisitiri Nsengimana, ubwo yatangaga impamyabumenyi ku barangije uyu mwaka kuri uyu wa 26 Kanama, yabibukije ko iyo bakomera ku nshingano zabo bagakurikirana abana hakiri kare bataba barabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ngo babe inzererezi.

Yagize ati “Babyeyi! Imigenzereze yanyu ni yo yatumye abana bibona hano kuko iyo mubakurikirana mukababa hafi ntibari kugwa mu mutego wo kunywa ibiyobyabwenge no kujya mu buzererezi. Mugomba kumenya ko murera mutorora.”

Yasabye abo babyeyi kwiyunga n’abana babo kuko imyitwarire yabo nk’ababyeyi ari yo yatumye abana bajya mu bikorwa byatumye bajyanwa ku Iwawa.

Yababwiye kandi abarangije amasomo y’imyuga no kugororwa ko kuvukira mu gihugu kibakunda byatumye bakurwa mu muhanda no mu biyobyabwenge bakigishwa umwuga uzabafasha kubaho neza.

Mu myuga uru rubyiruko rwize harimo ubudozi, ubwubatsi, gusoma, kubara no kwandika, gutwara moto byiyongeraho kugororwa ku bari barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Bamwe mu barangije amasomo ku Kirwa cya Iwawa.
Bamwe mu barangije amasomo ku Kirwa cya Iwawa.

Minisitiri Nsengimana yabasabye gukoresha amahirwe bafite, ababwira ko bisaba gukora cyane bakoresha ubumenyi bungutse, kwihangana, gufatanya, kwizigama no gusenga.

Minisitiri Nsengimana avuga ko Iwawa itazahora ifasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ahubwo ko bifuza ko birandurwa burundu, hakaba ikigo ntangarugero mu kwigisha imyuga ifasha urubyiruko guhanga umurimo ku rwego mpuzamahanga.

Hashingiwe ku mibare itangwa n’ikigo cya Iwawa, mu banyeshuri ibihumbi 3 na 949 bahari ubungubu; batandatu barangije kaminuza, 46 ntibashoboye kuyirangiza, 93 barangije amashuri yisumbuye naho 596 bananiwe kurangiza amashuri yisumbuye mu gihe 455 batashoboye kurangiza amashuri abanza.

Ikigo cya Iwawa gitanze impamyabumenyi ku nshuro ya cumi, abanyeshuri ibihumbi 7 na 370 ni bo bamaze kukirangizamo kuva cyatangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka