Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda kubungabunga amahoro
Leta ya Amerika irizeza u Rwanda ubufatanye burambye mu kubungabunga amahoro ku isi, kubera icyizere rukomeje kugirirwa n’amahanga.
U Rwanda rugiriwe icyizere na Amerika isanzwe ifatwa n’igihanganye ku isi mu gucunga umutekano, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye warushyize ku mwanya wa gatanu ku isi mu kohereza ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Kuri uyu wa kane tariki 28 Nyakanga 201, nibwo Maj Gen Kurt Sonntag, Umuyobozi mukuru w’ingabo za Amerika zikorera mu ihembe rya Afurika, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda kubera ibikorwa byarwo mu mutekano w’akarere ruherereyemo.
Yagize ati “Nishimiye uko mwitwara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, ukurikije uko igisirikare cy’u Rwanda kingana n’ubushobozi buke rufite mu by’ibikoresho budafite aho buhuriye n’ubwa USA kandi rugakora akazi karwo neza, ndabona bidasanzwe.”
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, iki kiganiro kibanze ku bufatanye mu by’umutekano buri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, avuga ko kuba uyu mushyitsi yasuye u Rwanda bifite icyo bisobanuye gikomeye.
Ati “Ibi bigaragaza ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza dufitanye na USA, kandi ko ari ubufatanye buziyongera kuko uretse ibyo twari dusanzwe dukorana, haziyongeraho n’amahugurwa azahabwa abasirikare bacu mu buryo butandukanye.”
Ku kibazo cy’umutekano muke uri muri bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Sudani y’Amajyepfo n’ahandi, aba bayobozi bavuze ko icyiza ari ugushaka ibisubizo mu nzira ya poilitiki kuko ngo bitakemurwa n’intwaro gusa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
URWATUBYAYE SE RWAGIYE MURI. O.T .A. N? Turakataje!!!!waaao!