Amavubi: Abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa

Abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusezererwa mu gihe iyi kipe ikomeje imyiteguro yo kwitegura umukino uzayihuza na Ghana kuri uyu wa Gatandatu

Amakuru ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu "Amavubi", arahamya ko abakinnyi batandatu bamaze gusezererwa muri iyi kipe, aho biteganyijwe ko hazasezerwa abandi batandatu kugira ngo hasigare 18 bazerekeza i Accra muri Ghana kuri uyu wa Kane.

Amavubi yari amaze iminsi akorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amavubi yari amaze iminsi akorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Abo bakinnyi basezerewe ni Habimana Yussuf (Mukura VS), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR), Iradukunda Eric (AS Kigali), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu) ni bo basezerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka