Amatora ya Perezida ya 2017 azatwara agera kuri miliyari 5.5Frw

Leta y’u Rwanda irateganya kuzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 5.5Frw mu matora ya Perezida azaba mu kwezi kwa Kanama mu 2017.

Umwaka utaha Abanyarwanda baritorera umukuru w'igihugu.
Umwaka utaha Abanyarwanda baritorera umukuru w’igihugu.

New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko iyo ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni 500Frw, ugereranyijwe n’iyakoreshejwe mu matira aheruka ya 2010. Ariko ari ay’umwaka utaha n’aya 2010 akaba akubye inshuro zirenga ebyiri ayakoreshejwe mu 2013 yanganaga na miliyari 2.3Frw.

Charles Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yemeza ko uko imyaka igenda ishira, amafaranga akoreshwa mu matora agenda agabanuka bitewe n’uko ikoranabuhanga rigenda ryiyongera n’abakorerabushake bakiyongera ari nako hakoreshwa ibikoresho byakoze mu matora yabanje.

Yagize ati “Muri 2010, ingengo y’imari igenewe amatora yari hafi miriyari 7Frw, ariko ubu yaragabanutse, kuko hari ibikoresho bimwe tutaguzekuko hagakoreshwa ibyaguzwe mu gihe cy’amatora y’abadepite yo mu mwaka 2008.”

Byitezwe ko 95 % by’ayo mafaranga azakoreshwa mu matora azatangwa na leta, akazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’amatora, nk’uko Munyaneza yakomeje abisobanura.

Yagize “Ku bufatanye n’abandi baterankunga turategura amahugurwa y’abantu mu byiciro bitandukanye harimo, abagore,urubyiruko, abafite ubumuga, abanyamakuru, abacunga umutekano, imiryango itegamiye kuri leta n’indorerezi z’amatora kugira ngo bamenye neza uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora.”

Munyaneza yatangaje ko mu mwiherero ariho bagomba gutangira itariki amatora yazabaho.

Ati “Itariki y’amatora ntiramenyekana kuko igomba gutangazwa binyuze mu iteka rya Perezida, ni yo mpamvu tugomba gutegereza itariki ikazigwaho mu nama y’abaminisitiri, turizera ko itariki y’amatora izamenyekana mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora, nibiramuka byemejwe ko amatora ya Perezida azaba muri Kanama 2017, abakandida bakazamenyena mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, biteganijwe muri Nyakanga 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TUZITORERA UMUYOBOZI WACU NEZA.

VINCENT yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka