Amajyaruguru: Ibihembo ngarukamwaka “REMO Awards” byabaye “ntagaruka”

Abahanzi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru bibaza aho ibihembo bya “REMO Awards” byagiye kandi ari byo bari bitezeho kumenyekana bagatungwa n’ubuhanzi.

Uwineza Patrick (wo hagati) n'Umutoni Francine, bo muri "REMO Awards" bashyikiriza Guverineri Bosenibamwe Aime igihembo bari bageneye Perezida Kagame muri ibyo birori.
Uwineza Patrick (wo hagati) n’Umutoni Francine, bo muri "REMO Awards" bashyikiriza Guverineri Bosenibamwe Aime igihembo bari bageneye Perezida Kagame muri ibyo birori.

Hashize imyaka itatu ibyo bihembo bidatangwa kandi ubwo byatangwaga ku nshuro ya mbere, muri 2013, haratangajwe ko ari ngarukamwaka.

Ibihembo bya “REMO Awards” icyo gihe byahawe abahanzi bitwaye neza kurusha abandi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika mu Ntara y’Amajyaruguru. Byari bifite intego yo guteza imbere abahanzi bo muri iyo Ntara.

Nubwo hatanzwe ibikombe gusa nk’ikimenyetso, ababihawe bavuga ko byatumye barushaho kumenyekana, bongera umuhate mu buhanzi bwabo ndetse batangira no gukorera amafaranga mu buryo butari busanzweho.

Byari byitabiriwe n'abantu benshi ubona babikunze.
Byari byitabiriwe n’abantu benshi ubona babikunze.

Gusa ariko, bavuga ko kuba hashize imyaka itatu ibyo bihembo bidatangwa byabaciye integer ku buryo ngo uburyo bari batangiye gushishikarira gukora bwayoyotse.

Umuririmbyi The Bless agira ati “…ndi mu bantu batwaye igikombe! Uko cyaba kiri kose ni igikombe! Ariko iyi saha tuvugana ntabwo bikiba! Kuba bitakiba byanga bikunda byatumye tugira intege nke cyane!”

Umuririmbyi Frank Kay we yungamo ati “Hari ishyaka byaduteraga…ugahora wumva ko uri mu muziki kuko wari uzi neza ko uri gukora akazi kazaguha inyungu. Iyo ukora akazi kadafite inyungu ntabwo ugakora cyane.”

Umuririmbyi "The Bless", umwe mu bahembwe icyo gihe, avuga ko kuba byarahagaze byabaciye intege.
Umuririmbyi "The Bless", umwe mu bahembwe icyo gihe, avuga ko kuba byarahagaze byabaciye intege.

Uwineza Patrick, watangije REMO Awards, avuga ko kuba ibyo bihembo bitagitangwa ari uko amafaranga yo kubitegura yabuze ndetse n’abari baramwemereye kumutera inkunga bakaba barisubiye.

Uwineza avuga ko gutegura itangwa rya REMO Awards ku nshuro ya mbere, byatwaye miliyoni 5FRw. Muri ayo mafaranga yose abaterankunga bari bamwemereye kumuha agera kuri miliyoni 4FRw.

Ayo mafaranga ngo ntayo bamuhaye, biba ngombwa ko aguza binatuma afata umwanzuro wo wo kubihagarika kuko we ubwe nta mafaranga afite.

Agira ati “Twabikoze rimwe dusanga nyine uburyo bwo kubikora kugira ngo bibe bibereye iyo nyito, binajyane n’igikorwa nyir’izina, ubushobozi bukenerwa ntabwo dufite.”

Byari byiswe ibihembo bibimburira ibindi none ni na byo byabaye ibya nyuma.
Byari byiswe ibihembo bibimburira ibindi none ni na byo byabaye ibya nyuma.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Patrick yipashije muremure! Ubundi ntakwizera abaterankunga! Utangira mu mbaraga zawe nkeya hanyuma bikagenda bikura buhoro buhoro, abo baterankunga nabo bagera aho bakaza! Ntabwo watangiza ikintu ku mafaranga angana gutyo utayafite ngo wizeye abaterankunga! Umushinga ni mwiza nawukomeze ariko awukore mu buryo buto bworoheje uzagenda ukura buhoro buhoro dore ko n’aho i Musanze babyifuza cyane!

hh yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka