91% by’abo mu Majyaruguru bakorana n’ibigo by’imari - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi muri uyu mwaka bwerekanye ko 91% bya’abatuye Intara y’Amajyaruguru bakorana n’ibigo by’imari.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu hose hagamijwe kurebwa aho ubwitabire bw’Abanyarwanda bugeze mu bijyanye no gukorana n’ibigo by’imari aho byagaragaye ko 89% by’Abanyarwanda muri rusange bakorana n’ibigo by’imari.

Abayobozi b'ibigo by'imari basanga hari impamvu nyinshi zituma ubwitabire butagera 100% ariko kw'isonga hakaza imyumvire.
Abayobozi b’ibigo by’imari basanga hari impamvu nyinshi zituma ubwitabire butagera 100% ariko kw’isonga hakaza imyumvire.

Asiimwe Herbert umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’amabanki muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, avuga ko bafashe icyemezo cyo kwereka Intara zose uko bahagaze mu bwitabire mu gukorana n’ibigo by’imari, ngo bamenye aho bagifite imbaraga nke.

Ati “Icyo dushaka cyane ni ukwereka ubuyobozi bw’Intara n’Uturere twose, ingufu bashyizemo n’aho bamaze kugera noneho n’ahakiri ingufu nke.Abo twavugaga hano 9% n’abandi bakiri mu matsinda tukareba abo bantu bose ukuntu twabashyira mu mabanki barusheho kunogerwa na serivise z’imari biteza imbere bagere ahantu heza hashimishije”.

Habumugisha Focus umucungamutungo wa Iyungure Sacco yo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko ugereranyije n’imyumvire abantu bari bafite mbere ku bijyanye no gukoresha ibigo by’imari, 9% basigaye batarabigana ari bacye cyane.

Ati “Dusanga 9% ari bito cyane, nk’uko hafashwe ingamba ko tugiye kumanuka dufatanyije n’inzego z’ibanze tugafasha abaturage tukabegera tukabasobanurira ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari, nyuma yo guhindura inyumvire iri 9% ni umubare muto cyane tuzi ko na bo bazitabira bakegera ibigo by’imari”.

Asiimwe avuga ko kwereka uko intara zihagaze bizabafasha kumenya aho bongera imbaraga.
Asiimwe avuga ko kwereka uko intara zihagaze bizabafasha kumenya aho bongera imbaraga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, asobanura ko bishoboka ko uriya mubare ushobora kugabanuka kimwe n’uko bidashoboka.

Ati “Twemeje ko ubutaha nitugaruka twazaza byagabanutse kugera kuri 95%, birashoboka wagabanuka, ariko hari n’imbogamizi zatuma bitagabanuka wenda ahari, n’ukureba bariya baturage 9% basigaye bari mu bihe byiciro, bashobora kuba ari abaturage wenda bari mu bukene bukabije cyane ku buryo basaba izindi ngamba”.

Abaturage 9% bataritabira gukoresha ibigo by’imari, 6% muri bo ni abagore. Kuba umubare munini ari abagore ngo biterwa n’imyumvire yabo ikiri hasi mu bijyanye no kugana ibigo by’imari kandi nyamara ngo iyo babigannye baba intangarugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi sibyo nagato. Eeeh...ubushakashatsi mubusubire mo kabisa. Already, kinigi, burera, nyabihu, za gatonde iyo 90 % ntibazi na bank icyo aricyo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka