Abifite baranengwa ubushake buke mu kwita ku mpfubyi

Abifite mu Karere ka Karongi barasabwa kongera ingufu mu kwita ku bana b’impfubyi kuko ababigiramo uruhare cyane ari abaciriritse.

Minisitiri Mukantabana yasabye uruhare rwa buri wese mu kwita ku mpfubyi.
Minisitiri Mukantabana yasabye uruhare rwa buri wese mu kwita ku mpfubyi.

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Séraphine, asaba buri wese ubishoboye kugira uruhare ngo ntihagire umwana wongera kurererwa mu kigo cy’impfubyi.

Yifatanya n’abaturage b’Akarere ka Karongi mu muganda usoza Kanama 2016, Minisitiri Mukantabana mu biganiro bagiranye yanenze abifite kuko ngo bagira
ubushake buke mu kwita ku mpfubyi.

Yagize ati ″Iyo urebye usanga abaciriritse ari bo bakunze gufata abana b’impfubyi bakiyemeza kubagira ababo, ariko ugasanga abifite ari bake ugereranyije n’abo ubonaho ubushobozi twakwita ko buhagije cyangwa burenze ubw’ababikora.″

Minisitiri Mukantabana kandi yakomeje avuga ko kera nta mwana w’impfubyi wabagaho kuko uwaburaga ababyeyi, abandi bahitaga bamufata bakamugira umwana mu muryango ku buryo yumva ko atari wenyine ndetse akumva ari bo babyeyi be.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, na we avuga ko abishoboye bagize ubushake haterwa intambwe ndende mu gukemura ibibazo by’abana b’impfubyi.

Maniriho Eugenie, umugore w’umupfakazi ufite umwana w’impfubyi arera, avuga ko ikibazo gishingiye ku kwiyumvisha uburyo ari ngombwa ndetse n’uburyo abana bose bafite uburenganzira bungana.

Ati "Ikibazo si ubushobozi, nkanjye utagira n’umugabo navuga ngo abana 5 nsanganywe ntacyo nakora, ariko nafashe umwana kuko natekereje ko na we agomba uburenganzira kandi na we yahoranye ababyeyi, abakire rero babangamirwa no kubibara mu mafaranga kurusha ibindi.″

Muri uyu muganda, hatemwe urubingo rusanzwe rutewe ku nkengero z’umugezi wa Mashyiga ukora ku Mirenge ya Murambi, Gashari, Rugabano na Murundi kugira ngo rumere neza, habagarwa imigano ku burebure bw’ibirometero 6, ndetse hanasiburwa imiringoti.

Ibi bikorwa ni ibyashyizweho n’umushinga LIVEMP mu rwego rwo kubungabunga Ikiyaga cya Victoria uyu mugezi wirohamo uciye mu Ruzi rwa Nyabarongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka