Abibagisha by’umurimbo mu Rwanda basubijwe

Bwa mbere mu mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda yo kwibagisha by’umurimbo, gahunda izwi ku izina rya "Cosmetic Surgery".

Bwa mbere mu Rwanda ibitaro byitiriwe umwami Faisal biratangira gutanga serivisi yo kubaga bigamije umurimbo
Bwa mbere mu Rwanda ibitaro byitiriwe umwami Faisal biratangira gutanga serivisi yo kubaga bigamije umurimbo

Iyi gahunda izajya ibera mu bitaro byitiriwe umwami Faisal buri wa gatandatu, nk’uko Lt Col Dr Furaha Mao uzajya uyikorera ababyifuza, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “ Iyi gahunda ishingiye ku kugabanya cyangwa kongera zimwe mu ngingo z’umubiri, bitewe n’uko ubishaka abyifuza”.

Yavuze ko abafite amabere manini bifuza kuyagabanya, cyangwa abafite mato bifuza kuyongera, cyangwa se abafite amabere yaguye, bashobora kugana iyi serivise bakabibafashamo.

Kugabanya amabere byitwa Breast Reduction, kuyongera bikitwa Breast Augmentation , naho gukosora amabere yaguye byitwa Mastopexy cyangwa se breast lift.

Yavuze kandi ko abafite inda nini ibabangamiye, nabo bashobora kugana iyi serivise bagafashwa kuyigabanya. Iyi serivise yitwa Abdiminoplasty cyangwa se Tummy tuck.

Lt Col Dr Furaha yanavuze ko abafite ibinure byinshi mu mubiri bifuza ko byagabanuka, nabo bashobora kugana iyi serivise bakabikorerwa. Iyi serivise yitwa Liposuction.

Abafite amatwi adateye nk’asanzwe, Lt Col Dr Furaha yavuze ko nabo bashobora kugana iyi serivisi bakayakosora akamera neza,iyi serivisi yo yitwa otoplasty.

Iyi gahunda yishyurwa amafaranga ari hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni ebyiri.

Lt Col Dr Furaha avuga ko ubwishingizi butemera kwishyura abibagisha bagamije umurimbo.

Ubyifuza aza kubonana na muganga, akamubwira uko yishyura bitewe n’ibyo yifuza, akishyura akabikorerwa.

Yavuze ko iyi gahunda itagamije kugabanya cyangwa se kongera ibiro by’abantu, ahubwo igamije gufasha umuntu gukura ku mubiri we icyo yita inenge.

Iyi gahunda kandi ngo nta ngaruka igira ku mubiri w’umuntu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

kalabayeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Nzabandora numwana wumunyarwanda!

yohani yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

Abashaka kugabanyisha amabya cyangwa kuyongeresha muraduteganyiriza iki? Cyangwa se abafite ubugabo bunini cyane bifuza kubugananyisha kimwe n’abashaka kubwongeresha kuko bafite utumee nk’indegeya. Muturwaneho natwe nyabuneka.

ndanda yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Niko se di muti iyi gahunda ntavyo yangiza kumubiri? Ubu se aho twumva za buraya ngo biyongeresha amabere ngo za gel(ntimumbaze uko babyita icyo nzicyo bikoze muri plastic biba byorohereye) bakoresha zikaba zidafite ubuziranenge bakarwara za cancer mwe ubwo mugiye gukoresha ibiki? Aha bavandi wayagabanya cg ukayongera ari uburwayi ariko ari ugushaka ubwiza murabeho abazabikora simbanga tuzahurira iwabo wa twese

mimi yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ni Byiza Nuko Bihenze.Rwose Njye Sinayikura Ndabarahiye

Ayorugira yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Iki ni igipimo cy’amajyambere kweli. Komeza utere imbere Rwanda.

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

karabaye!!! ibibyo byaje ryari? nibyo nsanzwe numva muri america n’ibindi bihugu ngo ni plastic surgery?
mudusobanurire , nta ngaruka byatera ku mubiri w’umuntuu\?

alias yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka