Abatuye Karongi baranenga umwanya bagize mu mihigo

Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi bavuga ko batashimishijwe n’umwanya wa 25 akarere kagize mu kwesa imihigoimihigo y’umwaka wa 2015-2016.

Umwanya wa 25 bagize ntiwabashimishije
Umwanya wa 25 bagize ntiwabashimishije

N’ubwo aka karere kigiye imbere ho gato ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko kavuye ku mwanya wa 29, Mujyambere Eugene umwe mu baturage, avuga ko bidashimishije.

Yagize ati ”Uyu mwanya ntushimishije na gato ndetse waratubabaje, nk’umuturage w’akarere ka Karongi numva ko ubuyobozi bwacu butakoze ibyo bwasabwaga ngo tugire umwanya mwiza.”

Mukandutiye Palagie undi mururage, avuga ko abayobozi bategera abaturage uko bikwiye, aribyo afata nk’intandaro yo kugira umwanya w’inyuma mu mihigo.

Ati ”Bavuga ko akarere ka Karongi kabonekamo icyayi cya mbere, ikawa, ubukerarugendo n’ibindi.

Begere abaturage kuko akenshi umuturage ntaba yasobanuriwe ibyo agomba gukora ndetse n’ubuyobozi ntibumenye icyo umuturage akeneye.”

Umuyobozi w’Akarere Ndayisaba Francois we avuga ko n’ubwo umwanya babonye udashimishije, ibyo biyemeje bari babikoze, ahubwo bakabura amanota yo kuba nta bikorwa bifatika bahize.

Ati ”Twabaye aba 25, uyu mwanya ntiwadushimishije ariko nanone hari icyari cyakozwe ugereranyije n’uko byagenze mbere.

Navuga ko nta bikorwa bifatika twari dufite, ubu rero turi kureba ibikorwa binini kandi bigirira akamaro abaturage benshi.”

Kuba ubuyobozi butegera abaturage Ndayisaba avuga ko ataribyo, kuko ibigerwaho mu mihigo aribo babikora bafatanyije n’abayobozi babo. Gusa abizeza ko hazongerwamo imbaraga.

Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 25 mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, mu gihe mu mwaka wabanje wa 2014-2015 kari kaje ku mwanya wa 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni kessy mubyukuri ntakidashoboka gukosorwa,ahubwo Karongi District Nikore urugendo shuri muturere twagize imyanya ya mbere

kessy yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ko mwitana bamwana nge ndabaza umuturage yakoze ibyo agomba numuyobozi nawe ngo yakoze ibisabwa ikibazo kiri kirinda?

xavirt yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka