Abasuzuma imihigo y’uturere ntibifuza abababona nk’abagenzacyaha

Itsinda rigenzura imihigo y’uturere ryatangiye ibikorwa byo kugenzura imihigo y’Akarere ka Rubavu, ariko basaba abakozi b’akarere kutabafata nk’abagenzacyaha.

Abakozi b'akarere bambaye amakote biteguye kwakira abagenzura imihigo.
Abakozi b’akarere bambaye amakote biteguye kwakira abagenzura imihigo.

Mu myenda igizwe n’amakote y’imikara abakozi b’akarere bari bambaye, mu gihe n’ahagomba kubera inama igenzura imihigo hari hatatse nkahabera ubukwe.

Ubuyobozi bw’akarere bwakiriye abagenzura imihigo bwagaragaje ko bwishimiye kubakira ubwo batangiraga igikorwa cy’igenzura, kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2016.

Umuyobozi w’akarere Sinamenye Jeremie, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo abagenzura imihigo bashaka. Yongeraho ko n’abaturage bateguwe kugaragaza imihigo hatabaye kubeshya.

Umukozi w’itsinda rigenzura imihigo Paul Kayira, ayatangaje ko bafite iminsi ibiri bagenzura imihigo 53 y’Akarere ka Rubavu.

Abashinzwe kugenzura imihigo n'umuyobozi w'akarere.
Abashinzwe kugenzura imihigo n’umuyobozi w’akarere.

Avuga ko mu kugenzura bazaganira n’abakozi bayishyira mu bikorwa, abaturage bagenerwa ibikorwa ariko asaba abo bazahura nabo kutabagira abagenzacyaha.

Yagize ati “Ntimudufate nk’abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abandi bashaka ibitagenda neza, turi abajyanama n’abafatanyabikorwa turifuza ko dukorana neza muguhana amakuru.”

Kayira avuga ko Akarere ka Rubavu gatuwe n’abaturage ibihumbi 430 itsinda ritazabasura bose, ahubwo ngo bazahitamo 40 basura naho ibikorwa byakozwe ngo bazasura 25 harimo bitanu by’umwaka washize.

Akarere ka Rubavu kari kahise imihigo 53 harimo 29 y’ubukungu. Muri yo hari itarashoboye kugerwaho nko kubaka umuyoboro w’amazi wa Mavubiro-Nkomane no gukuraho amabati ya Fibro-Ciment.

Undi muhigo utaragezweho ni uwo gukusanya ubwisungane mu kwivuza, aho akarere kabonye umwanya wa nyuma mu gihugu n’ijanisha rya 70%.

Akarere ka Rubavu kari kahize kandi gukwirakwiza internet ku biro by’imirenge no kongera umubare w’abakoresha Gaz mu guteka hamwe na rondereza.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwashoboye gukemura imibazo by’abaturage nk’uko bwari bwabiteganyijwe, imirongo y’abaturage bafite ibibazo iracyaboneka ku karere.

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko myinshi mu mihigo yagezweho nko gusubiza abana mu mashuri no kubaka ibigo nderabuzima byari bitegnyijwe ariko inzibutso za Nyundo na Komini Rouge ntiziruzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka