Abasigajwe inyuma n’amateka baravugwaho guhungabanya umutekano

Abatuye mu kagari ka Ngondore umurenge wa Byumba, bavuga ko abasigajwe inyuma n’amateka, batuye mu mudugudu wa Bukamba babangamira umutekano.

Mu nteko z'abaturage,abasigajwe inyma n'amateka barezwe gahungabanya umutekano
Mu nteko z’abaturage,abasigajwe inyma n’amateka barezwe gahungabanya umutekano

Aba baturage bavuga ko abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu gice kimwe cy’umudugudu wa Bukamba, batega abana babo bakababuza kujya kwiga ndetse n’abakuru bakabatera amabuye, rimwe na rimwe bakabambura ibyo bafite.

Mukansabiyaremye Beatrice, atuye muri aka kagari, avuga ko aba baturage bitwara nabi, kandi ntacyo baba bapfa n’abo babuza umutekano.

Yagize ati “Hashize igihe bahagarara mu mihanda bagatera abana bacu amabuye bakababuza kujya kwiga. Ndetse natwe abakuru ntibadutinya, kuko baraguhengera bakagushikuza terefone cyangwa igikapu, cyane cyane ku baba bavuye guhaha”.

Abatuye akagari ka Ngondore bavuga ko kuva iki kibazo cyatangira, bagiye bakigeza ku buyobozi bw’akagari ndetse n’umurenge, ariko kugeza ubu kikaba kitarakemuka.

Aba baturage, bavuga ko umuti waba ko, aba basigajwe inyuma n’amateka, bahindurirwa uburyo bw’imiturire, bakabatuzanya n’abandi baturage aho gutura ukwabo.

Bavuga ko bi byabafasha kwibona mu bandi baturage, bakamenya ko bose ari bamwe.

Bati“Niba ubuyobozi bwaragize icyo bukora bikananirana, babimure bagende babatuza mu bandi, kuko twe turabakunda pe, n’iyo twahishije ikigage turabatumira tugasangira. Ariko twe bikatuyobera impamvu batubuza amahoro”.

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye i Bukamba, banze ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ibyo babashinja ari urubwa, nta mutekano bahungabanya.

N’ubwo bahakana ibi, umunyamanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Bayingana Theogene avuga, iki kibazo ubuyobozi bukizi, atari ukubabeshyera.

Avuga ko hari icyatangiye gukorwa mu rwego rwo kugikemura, aho bateganyije kuganira byihariye n’aba basigajwe inyuma n’amateka, bakabumvisha ko ari abaturage nk’abandi ko badakwiye kubitwaraho nabi.

Ati “Yewe hari abo twatwaye mu kigo ngorora muco, hari abo dufungiye muri gereza ya Miyove, ubu twumvaga icyo kibazo cyarakemeutse, ariko tugiye kongera tuhakorere ingendo tubaganirize”.

Abatungwa agatoki muri ibi bikorwa by’urugomo, ni abasore bivugwa ko banze kugana ishuri. Abaturage bavuga ko ubuyobozi bwabashishikariza ishuri n’imirimo ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

oya uwo ntabwo arumuco nyarwanda bisubireho

xaver yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Icyo ni ikibazo gikomeye Ubuyobozi nibutabare hakiri kare

Ernest yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka