Abana bavukanye indwara ya Autism bagenewe ubufasha

Banki y’ubucuruzi ya COGEBANQUE yageneye inkunga ya miliyoni 5Frw, ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism cyitwa “Autism Rwanda”.

Ubuyobozi bwa COGEBANQUE bwateye inkunga ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism.
Ubuyobozi bwa COGEBANQUE bwateye inkunga ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016, kikaba cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka ibiri iki kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism kimaze kibayeho.

“Autism” ni ubumuga umwana avukana, bukunze kugaragarira mu gukura umwana atavuga, atagenda cyangwa afite imyitwarire idasanzwe mu muryango.

Muri uyu muhango wo gushyikiriza iyi nkunga ikigo, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa COGEBANQUE, Vivian Igunduura, yatangaje ko gutera inkunga ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwa Autism, ari ukwiteganyiriza no guteganyiriza igihugu muri rusange, kuko aba bana bagororwa bagakira, bakagirira akamaro imiryango n’igihugu.

Bamwe mu bana barererwa mu kigo cya Autism Rwanda.
Bamwe mu bana barererwa mu kigo cya Autism Rwanda.

Yagize ati ”Aba bana bazavamo abayobozi b’ejo, bazavamo abaganga b’ejo, bazavamo abarezi b’ejo, bazavamo abakozi ba COGEBANQUE b’ejo, bazavamo abantu bakomeye bazagira uruhare mu kubaka igihugu.”

Yongeraho, ati “Ni yo mpamvu twagize uruhare mu gufasha ababitaho kandi iyo bitaweho hakiri kare barakira bagasubira mu muryango, bagakomeza ubuzima nk’abandi bana.”

Kamagaju Rosine Duquesne, Umuyobozi w’iki kigo, yashimiye COGEBANQUE kuri iyi nkunga yabageneye, anizeza ko igiye gufasha cyane cyane abana batishoboye kugana iki kigo.

Yagize ati ”Kubera ubushobozi buke, muri iki kigo twari dufite abana 24 gusa twitaho ariko hari n’abandi bagera ku ijana bari hanze tutabashaga kwakira kubera ubushobozi buke, ubu tugiye gutangira kubakira.”

Kamagaju avuga ko uko inkunga zigenda ziboneka ubushobozi bukiyongera, bizabafasha cyane mu kwita kuri aba bana, bashakirwa abarimu b’inzobere bahagije kuri ubu burwayi.

Kugeza ubu ngo baracyafite imbogamizi z’umubare muto w’abarimu ugereranyije n’abana bafite ubu burwayi bwa Autism kuko ubusanzwe buri mwana aba akeneye umwarimu umwitaho ku giti cye.

Kamagaju avuga ko iyo umwana agaragayeho iyo myitwarire, yagakwiye kugana ikigo Autism Rwanda akitabwaho vuba, kuko ngo iyo yitaweho kare, asubira mu muryango ubuzima bugakomeza neza.

Kamagaju Rosine Duquesne, Umuyobozi wa Autism Rwanda.
Kamagaju Rosine Duquesne, Umuyobozi wa Autism Rwanda.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho?ko mfite umwana ufite ubwo bumuga mwamfasha iki ntuye muriGAKENKE Nitwa Nyirandimubanzi vestine

NYIRANDIMUBANZI Vestine yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Muraho neza nejejwe no kumenya aya makuru kuko mfite umwana udite icyokibazo mwamfasha mukanyobora ahomukorera No yange ni 0786900903.murakoze

Berwa zolange yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka