Abakorerabushake bafasha mu mirimo myinshi itabonerwa ingengo y’imari

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko ubukorerabushake bufatiye runini igihugu kuko butuma hakorwa imirimo myinshi kitabonera ingengo y’imari.

Mu bitabiriye inama harimo n'abakorerabushake
Mu bitabiriye inama harimo n’abakorerabushake

Byavugiwe mu kiganiro Transparency International Rwanda (TIR) yagiranye na MINALOC n’izindi nzego za Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira n’ubukorerabushake.Cyabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2016.

Cyari kigamije kureba uruhare rw’abakorerabushake mu iterambere ry’igihugu nk’uko Fred Mufuruke, umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze abivuga.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi bikorwa mu gihugu, wareba ingengo y’imari gifite ugasanga ntaho bihuriye.

Bivuze ko abanyarwanda benshi bakora akazi k’ubukorerabushake nko mu muganda, mu kubaka amashuri, imihanda, kubakira abatishoboye ndetse n’amatora kandi byose bikagenda neza”.

Fred Mufuruke umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere n'imikorere y'inzego z'ibanze
Fred Mufuruke umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze

Yongeraho ko hagenwe ko ibi bikorwa byose bikoreshwa ingengo y’imari y’igihugu ntaho yava, ahubwo abanyarwanda babikora ku bushake badategereje guhembwa.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TIR, avuga ko bashyizeho abakorerabushake barebera abaturage niba bahabwa servisi nziza, ariko ngo baracyari bake.

Ati “Dufite abakorerabushake ariko mu nshingano bafite harimo no gukangurira abandi iki gikorwa. Inzego zitandukanye turi kumwe hano turafatanya kureba ahari intege nke mu bukorerabushake, tugerageze kureba uko hashyirwamo ingufu nyinshi ngo buzamuke kuko bufite akamaro kanini”.

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa TIR
Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa TIR

Ahamya ko abavuga ko abakorerabushake ari ababuze ikindi bakora bibeshya, kuko kenshi baba bafite indi mirimo bikorera ibatunga ariko n’uwo musanzu bakawutanga.

Nizeyimana Edouard, umukorerabusake wa TIR mu karere ka Kamonyi, avuga ko yitabiriye iki gikorwa kuko kigamije kurenganura abaturage.

Ati “Nabigiyemo kuko numvise ko bigamije kurwanya ruswa n’akarengane. Niba rero mbashije kurenganura umuturage, nanjye numva ari ishema kuri jyewe bigatuma mbikora mbishaka ntategereje guhembwa”.

Abakorerabushake ba TIR, bafasha abaturage gutanga ibitekerezo babinyujije mu nzandiko zishyirwa mu dusanduku uyu muryango washyize ku tugari two mu turere ukoreramo.

Igihe bagennye iyo kigeze, ababishinzwe bakusanya za nyandiko zikagezwa kuri TIR, igasesengura amakuru arimo bityo ikayaheraho ikora ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka