Abakiniraga As Muhanga bareze muri Ferwafa kubera kutishyurwa.

Abakinnyi bakiniraga ikipe ya As Muhanga mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino bamaze gushyikiriza ikirego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo barenganurwe.

Aba bakinnyi n’ubwo ikipe y’akarere ka Muhanga(Muhanga Fc) bakiniraga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri, bavuga ko umwaka w’imikino wa 2015/2016 washize bakiberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi 4 n’andi mafaranga bemererwaga mu bihe bitandukanye batsinze ariko bikarangira na n’ubu batarayishyurwa.

Abakiniye Muhanga mu mwaka ushize bamaze kwandikira Ferwafa
Abakiniye Muhanga mu mwaka ushize bamaze kwandikira Ferwafa

Hitimana Omar Kapiteni w’iyi kipe avuga ko impamvu nyamukuru bareze akarere ari uko bakamenyesheje ko bakeneye amafaranga ariko bagakomeza kwihanganishwa bikamara igihe kinini ariko ngo aho bigeze bahisemo kwiyambaza Ferwafa ngo ibishyurize kuko imibereho y’abakinnyi imeze nabi.

Ati ”Akarere twakishyuje iminsi myinshi katwizeza kutwishyura bigera n’aho umwaka w’imikino urangira batatwishyuye none dore amezi hafi 3 agiye gushira shampiyona irangiye ntacyo batwizeza, ni yo mpamvu rero twasabye Ferwafa kutwishyuriza kuko abakodesha amazu y’abandi barabihisha, abafite imiryango bafasha urumva ko batabishobora n’ibindi bibazo abantu bahura nabyo”

Ibaruwa bandikiye Ferwafa basaba kurenganurwa
Ibaruwa bandikiye Ferwafa basaba kurenganurwa

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere duhamagaye Uwamariya Batrice Umuyobozi w’akarere, atubwira ko ari mu nama ariko ko ikibazo kizwi yagisanze ubwo yatorwaga muri Gashyantare bakaba bari kwiga uburyo cyakemuka.

Hakizimana Moussa umuvugizi wa Ferwafa yabwiye Kigali Today ko ibaruwa abakinnyi bandikiye Ferwafa we atarayibona ariko avuga ko iyo umukinnyi afite amasezerano yagiranye n’ikipe, akanama gashinzwe imyitwarire kagira inama ubuyobozi bw’ikipe bugatanga uburyo buzishyura abo bakinnyi,akaba yizeza abo bakinnyi ba Muhanga ko nabo bizaca muri izo nzira ako kanama nikicara kagasuzuma icyo kibazo.

Yagize ati”iyo baruwa banditse baregera Ferwafa njye sindayibona ariko iyo ikipe yambuye abakinnyi kandi bakaba bayifitiye amasezerano bagiranye akanama gashinzwe imyitwarire karicara kagahuza impande zombi ubuyobozi bw’ikipe bugatanga igihe buzayishyurira”

Uyu Muvugizi yakomeje avuga ko iyo ikipe itsimbaraye cyangwa igatinda kwishyura ku gihe bumvikaniye ho imbere ya Ferwafa,amafaranga yagenerwaga iyo kipe afatirwa agahabwa abakinnyi mu mahoro.

Amafaranga aba bakinnyi bishyuza yose hamwe muri rusange habariwemo imishahara y’amezi 4 n’ay’agahimbazamushyi angina na Miliyoni 17,187,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka