Abajya gusengera ku musozi wa Kanyarira basubijwe

Abantu batandukanye bajya gusengera ku musozi wa Kanyarira batangaza ko banejejejwe no kuba barubakiwe ikiraro kibafasha kugera kuri uwo musozi.

Iki kiraro kizafasha abajyaga gusengera ku musozi wa Kanyarira
Iki kiraro kizafasha abajyaga gusengera ku musozi wa Kanyarira

Uwo musozi uherereye mu Karere ka Ruhango. Mbere yo kuwugeraho ubanza kwambuka umugenzi witwa Nyakogo uwutandukanya n’undi musozi witwa Kizabonwa wo mu Karere ka Muhanga.

Nta kiraro cyabaga kuri uwo mugezi kuko icyari gisanzweho cyatwawe n’amazi. Ibyo byatumaga bamwe mu bawambukaga bajya gusengera ku musozi wa Kanyarira bagwagamo bagakomereka cyangwa bagapfa. Mu mwaka wa 2015 abantu batatu baguyemo barapfa.

Kuba harubatsweho ikiraro gikomeye, kigizwe n’ibyuma, bizafasha abantu bajya kuhasengera ngo bakemurirwe ibibazo; nkuko umwe muri bo utashatse kwivuga izina abisobanura.

Agira ati “Abakecuru bajyaga babura uko bambuka mu mugezi n’abana ndetse n’abaza gusenga ubu babonye ibisubizo.”

Icyo kiraro ntikizafasha gusa abajya gusengera ku musozi wa Kanyarira,kizafasha n’abandi baturiye umugezi wa Nyakogo.

Kuri uwo musozi wa Kanyarira niho abantu batandukanye baturuka hirya no hino bajya gusengera ngo bakemurirwe ibibazo
Kuri uwo musozi wa Kanyarira niho abantu batandukanye baturuka hirya no hino bajya gusengera ngo bakemurirwe ibibazo

Abahaturiye bahamya ko wajyaga wuzura kubera imvura, ugatuma abana babo babura uko bajya kwiga,banagiyeyo bakaba bararayo babuze aho banyura.

Kubera uburyo abajyaga gusengera ku musozi wa Kanyarira bahuraga n’ingorane ku mugezi wa Nyakogo, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwari bwarafashe umwanzuro wo kubuza abakirisitu gusubira kuhasengera.

Ariko Uturere twa Ruhango na Muhanga twiyemeza gushaka umuti utabangamiye abaje kuhasengera, twiyemeza kuhubaka icyo kiraro.

Kayiranga Innocent, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bahisemo kubaka icyo kiraro kugira ngo abaturage babashe kugira ubuzima bwiza.

Izabiriza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo asaba abajya gusengera ku musozi wa Kanyarira, gukoresha icyo kiraro kugira ngo birinde impanuka zo kugwa muri Nyakogo.

Agira ati “Imyemerere y’abaza gusengera hano igomba kujyana no kubungabunga ubuzima bwabo, basenge ariko banyure hano kugira ngo birinde amayira mabi yabashyira mu kaga.”

Izabiriza (hagati) asaba abaza gusenga gukoresha iki kiraro kugira ngo badahura n'ibibazo
Izabiriza (hagati) asaba abaza gusenga gukoresha iki kiraro kugira ngo badahura n’ibibazo

Ikiraro cya Kanyarira kireshya na metero 48,gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 15,cyubatswe ku nkunga y’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Bridge To Prosperty”. Cyuzuye gitwaye Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imana ibahe umugisha rwose abirebe ko mwafashije abantu bifuzaga kujya kuwomusozi ndeste nabahatuye nabo babonye uburyo

alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Imana ibahe umugisha rwose abirebe ko mwafashije abantu bifuzaga kujya kuwomusozi ndeste nabahatuye nabo babonye uburyo

alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

ndabashimiye igikorwa cyiza mwakoze Imana ibahe imigisha

christophe tuyisenge yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Imana ihe umugisha abagize igitekerezo cyo kubaka iki kiraro kigezweho, kuko kizafasha benshi. Imana isubiza amasengesho ihabwe icyubahiro.

Ben yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ndashimye cyane kiriya gikorwa mwakoze nikiza.

Claude yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

imana ibahe umugishA kumwogushyigikir a ivugabutumwa

damaseni yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

imana ibahe umugishA kumwogushyigikir a ivugabutumwa

damaseni yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka