Abagore babishatse ntihabaho ubuharike-Minisitiri Dr Diane Gashumba

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, isanga abagore ari bo bafite urufunguzo rwo kurwanya ubuharike kuko ari bo pfundo ryabwo.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Dr Diane Gashumba, asaba abagore bo muri Rutsiro gukumira ubuharike.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, asaba abagore bo muri Rutsiro gukumira ubuharike.

Minisitiri wa MIGEPROF, Dr Diane Gashumba, yabibwiye abagore bo mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 26 Kanama 2016 ubwo yifatanyaga n abo mu nama y’Inteko Rusange y’Abagore bibumbiye mu Nama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere.

Yagize ati “Bagore ba Rutsiro turabibutsa ko ubuharike busenya ingo kandi ndabizi mubishatse ntibwabaho kuko abagabo ntibashaka bagenzi babo, ahubwo bashaka abagore bagenzi banyu. Ubwo rero niba uzi ko umugabo afite undi mugore ntukwiye kumwemerera ko mubana.”

Minisitiri Dr Diane Gashumba yababwiye ko ubuharike buteza ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane mu ngo, kubangamira kuboneza urubyaro aho usanga bamwe mu bana barabaye ibirara kubera imibereho idashobotse iri mu rugo bitewe n’ubwinshi bw’abana.

Abagore b'i Rutsiro ngo biyemeje ko uzajya usanga umugabo w'abandi bazajya bajyayo bakamukurayo.
Abagore b’i Rutsiro ngo biyemeje ko uzajya usanga umugabo w’abandi bazajya bajyayo bakamukurayo.

Yongeraho ko n’igihugu kibihomberamo kuko kitabona uko gikora igenamigambi kuko abana bavutse muri ubwo buryo ngo batagaragara mu bitabo by’irangamimerere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Rutsiro,Agnes Uwamahoro, avuga ko ikibazo cy’ubuharike nubwo kikigaragara muri ako karere bagifatiye ingamba zikarishye binyuze mu mugororba w’ababyeyi.

Ati “Akarere kacu kakomeje kugaragarwaho n’icyo kibazo cy’ubuharike ariko nk’abagore twagifatiye ingamba ku buryo biri kugenda bigabanuka.”

Yakomeje agira ati “Ubu umugore tuzajya twumva yashakanye n’umugabo w’abandi twiyemeje kujya tujya iwe tukamwirukana dufatanyije n’inzego z’ibanze.”

Minisitiri Dr Diane Gashumba acinyana akadiho n'abagore b'i Rutsiro.
Minisitiri Dr Diane Gashumba acinyana akadiho n’abagore b’i Rutsiro.

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama harimo gukomeza umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho hakemurirwa ibibazo by’ingo ndetse no kubahiriza n’izindi gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Arikose ko imibare yerekana ko igitsina gore ari benshi kuruta igitsina gabo bizagenda gute ,politike y’uburinganire itekereze aho hantu ,kuko mbona ntamukobwa wakwemera kubaho adashatse.

bc yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

ahaa!! ntawarubara mumenyeko ingendo yundi ivuna .icyizaguhesha amahoro uzagire.ese ko mwivugisha mubagabira byose,ngayamanota mu mashuri,imyanya ndakorwaho,byagera kugusaranganya abagabo :-(?-)kikavuka .mbona ari bimwe byuwarariye utamenya ababuraye.

muzakoreshe amatora kuricyo kibazo mwirebere.ukuli.kwifuzwa mubantu muri rusange.

janv yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Mujye mwumva kandi mukurikize ibyo tuvuga ariko ntimukite ku byo dukora!

Nzabambarirwa yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Mwavuze uburinganire abagore barakameza,kandi bitewe n’inzego zo hejuru.Abagabo dushatse ubuhungiro none abagore ngo muzabudusenyeraho!Ahaaaaa!Igisigaye ni ukwambuka imipaka ku bagabo bahunze ireme ry’uburinganire kuko ahn abagabo bibagejeje ni ku manga.Ahubwo Minister niyigishe abagore kubaha abagabo arebe kn ubuharike budacika.

Action yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ariko ibyo murimo n’ibiki. Urukundo rurashira kuko umugore uko abyaye arahinduka ariko nako havuka abakobwa beza bazi gukoresha Manicure na pedicure bakaka. Abo rero nibo abagabo bikurikirira. kandi mujye mwibuka ko umusore ashaka umugore amukuye mu bakobwa nk’icumi yakunze kdi yarungurutse. ubwo c waba usa ute cg utanga care ute ku buryo atareba ku ruhanda? Ahubwo umugore wese utazi "KWIHANGANA" ntiyubaka.

jojri yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Ugu doctorat ayifite mu biki. Impanuro ze ntaho zihuriye n’umuntu waba yarize. Keretse niba yarabayeho akopera. Iyo gender muveshyeshya amahanga izabahitana.mu garuke ku muco mureke gukurikira amahanga buhumyi

Kanangire yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

ikindi bitonde kuko bamenye icyo amategeko mboneza mubano avuga.

gisa yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

C’est que femme Dieu le veut nta Mugabo unanirana umugabo ni nku mwana mugire abagore inama ubundi urebe ngo urwanda ruraba paradizo

aloys yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

mureke abantu bikundanire hari abatazi icyabajyanye gushaka care

gisa yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Urazitwitse ahubwo uzagende nawe mayor muhanga aguhungure

aloys yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Umuti si kujya kwirukana uwo wacyuwe, ahubwo bongere bigishe abagiye kurushinga ibibategereje nuburyo babyitwaramo,nko hambere cyera,bizatuma umugore n’umugabo babona bapfa ubusa, maze kwizerana no kunyurwa biziyongera mu muryango.

Arthur Abba yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Guharika bituma umugore mukuru yubaha umugabo.iyo aziko ariwe wenyine mu rugo asuzugura umugabo.kubyara benshi siko kuba ibirara.n’abakire babyara 2cg3 bakababiza ibyuya.bazaduhe uburenganzira bwogusezerana na 2 bizatuma twuhahwa n’abagore basigaye birata ko babonye uburinganire bigatuma badukandagira.

antoine yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka