Abaganga bashya bitezweho kongera servisi z’ubuvuzi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abaganga bashya barangije Kaminuza boherejwe mu bitaro binyuranye byo mu gihugu bitezweho kongera ubwiza bwa servisi.

Byavugiwe mu biganiro byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2016, iyi Minisiteri yagiranye n’abagangabagera ku 168 boherejwe mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu, harimo 94 batangiye akazi na 74 bagiye kwimenyereza mu gihe cy’umwaka.

Dr Ndimubanzi avuga ko abaganga bashya boherejwe mu bitaro bazafasha kongera ubwiza bwa servisi zitangwa mu buvuzi.
Dr Ndimubanzi avuga ko abaganga bashya boherejwe mu bitaro bazafasha kongera ubwiza bwa servisi zitangwa mu buvuzi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko aba baganga bagiye gufasha bagenzi babo kwakira ababagana.

Yagize ati “Aba baganga baje kongera umubare w’abaganga twagiraga bavura abarwayi, ubu bakwirakwijwe mu bitaro 46 dufite bityo bafashe abandi mu kunoza servisi bita ku barwayi mu buryo bwihuse kandi bukwiye”.

Dr Ndimubanzi kandi yasabye aba baganga kugendera ku mahame aranga umwuga wabo aho ahanini basabwa gufata umwanya uhagije wo kumva umurwayi.

Ati “ Umurwayi yasanga umuganga umwumva kuruta uko yasanga wa wundi bavuga ko ari kabuhariwe mu kuvura utamwumva. Mwibuke ko buri murwayi agira umwihariko we, mutege amatwi ni bwo azabona ko wamwubashye hanyuma umusobanurire ibyo ugiye kumukorera n’impamvu yabyo”.

Yongeraho ko ibi nibabikurikiza bizatuma umurwayi yizera gukira vuba bityo n’akazi kabo kakagenda neza.

Abaganga barangije kaminuza boherejwe mu bitaro binyuranye byo mu gihugu.
Abaganga barangije kaminuza boherejwe mu bitaro binyuranye byo mu gihugu.

Dr Magnifique Irakoze, umwe mu baganga bagiye kwimenyereza umwuga, avuga ko bagiye gushyira mu ngiro ibyo bize mu ishuri, bakaba abagaragu b’abarwayi.

Ati “Twiteguye kuba abagaragu b’abarwayi cyane ko ya mvugo ya kera yavugaga ko abaganga ari abami naho abarwayi bakaba abagaragu yavuyeho.Tugomba kubafata neza kuko ni bo badufasha gushyira mu bikorwa ibyo twize kandi tutabitayehobyadupfira ubusa”.

Avuga ko ubumenyi bajyanye nibabushyira ku bunararibonye bazakura ku bandi baganga bazasanga aho bazakorera, bizabafasha gukora akazi kabo neza.

MINISANTE ivuga ko ubu mu Rwanda habarirwa abaganga bavura muri rusange (Généralistes) bagera ku 1000 n’abafite umwihariko ku ndwara bavura (Spécialistes) 400, gusa ngo baracyari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka