Abafite inganda nto barasaba gufashwa kubona ibikoresho bigezweho

Abakora ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, mu Karere ka Bugesera, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho bigezweho.

Abaturage bafite ingando nto barasaba gufashwa kubona ibikoresho bigezweho.
Abaturage bafite ingando nto barasaba gufashwa kubona ibikoresho bigezweho.

Abaturage bari mu matsinda atandukanye akora ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bigishijwe gukora ibintu ubundi bumvaga ari inzozi.

Ngo baje gutangira kubikora kandi bibahindurira imibereho, abenshi muri bo biyubakira amazu, babona uko barihira abana ishuri ku buryo bworoshye, ndetse no kuzana ubwumvikane mu miryango yabo.

Nubwo aba baturage bavuga ko imibereho yabo igenda iba myiza kubera ibikorwa bakora, baravuga ko kuri ubu babangamiwe no kuba nta mashini zibafasha kubinoza.

Abakorera mu itsinda “Duharanire Kwigira” ritunganya umutobe w’inanasi rikorera mu Murenge wa Ruhuha, bo bavuga ko kuba batawutunganya neza ku buryo bawigereza ku isoko bituma abawurangura bawambura ubuziranenge.

Mukarutabana Jeannette, umwe muri bo, agira ati “Dore ko nk’ubu abacuruzi batugurira ijerekane ku mafaranga ibihumbi bine, nyamara bo bakayigurisha ku bihumbi umunani. Ariko dufashijwe kubona imashini tudafite twajya duha ubuziranenge umutobe wacu maze tukunguka”.

“Duharanire Kwigira” bavuga ko nk’ijerekani y’umutobe baranguza ibihumbi bine, abawucuruza bakora ibishoboka byose bagakuramo nibura ibihumbi umunani.

Mukandori Vallerie, we avuga ko inganda zabo zibura ibikoresho bigezweho naho ubundi ntacyo izindi zibarusha.

Depite Mukazibera Agnes, bagejejeho ibibazo byabo yabasuye, avuga ko Inteko Inshinga Amategeko igiye kubakorera ubuvugizi.

Ati “Tugiye kubakorera ubuvugizi mu miryango nterankunga ku buryo aba baturage bazabona ibikoresho bifuza kuko bigaragara ko barushaho gutera imbere”.

Yabasabye ariko kugira uruhare mu gushakisha amasoko y’ibyo bakora kabone n’iyo ubuyobozi bwaba bubafasha, ariko ntibarindire ko ari bwo gusa buzajya buhora bubashakira ibisubizo by’ibibazo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka