Ababyeyi barashinjwa uburangare mu kuganiriza abakobwa ku myororokere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko kuba aka karere kagaragaramo abana b’akobwa benshi batwara inda zitateganyijwe, biterwa n’uburangare bw’ababyeyi batabaganiriza.

Mu mashuri hashyizwe imfashanyigisho zikangurira buri wese kurwanya inda zitateguwe ku bana b'abakobwa.
Mu mashuri hashyizwe imfashanyigisho zikangurira buri wese kurwanya inda zitateguwe ku bana b’abakobwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku buzima bw’abaturage, bwagaragaje ko aka karere ari ko kaza ku isonga mu gihugu mu kugira abangavu batwara inda zitateguwe kuko bagera kuri 15,5 %.

Umuhuzabikorwa w’Inama nkuru y’abagore ku rwego rw’akarere, Mukamwiza Elvanie avuga ko urwego ayobora barimo gukora ibishoboka kugira ngo bakumire iki kibazo mu rwego rwo kurengera abana b’abakobwa.

Agira ati “Iki kibazo twatangiye kugihagurukira binyuze mu biganiro tugenda dutanga mu bigo by’amashuri byo muri aka karere.

Ariko tunafite ingamba zo gukaza ubukangurambaga mu babyeyi tubibutsa ko kuganiriza abana babo ku myororocyere nabyo byafasha mu kugabanya inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa.”

Ababyeyi nabo bemeza ko kugira ngo abana b’abakobwa batware inda zitateguwe bigirwamo uruhare na bamwe mu babyeyei usanga barataye inshingano zabo, ugasanga nta mwanya baha abana babo wo kubegera ngo babaganirize, nk’uko uwitwa Yankurije Vestine abivuga.

Ati “Ababyeyi ntibagiha abana babo umwanya wo kubaganiriza ngo baberecye za kirazira kikanaziririzwa, ngo baberecye uko bakwiye kwitwara mu kigero bagezemo, ni gutyo abana b’abakobwa bagwa mu bishuko bibatera gutwara izo nda.”

Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya Gabiro High School, bavuga ko ku ruhande rwabo babona ibishuko bagenzi babo bagwamo akenshi babiterwa n’ubucyene no kugira irari ry’ibintu, abandi ngo bakabiterwa no kugendera mu bigare bibi.

Gutwara inda zitateguwe ku bana b’abakobwa, ni kimwe mu bidindiza iterambere ryabo kuko bituma bata amashuri abandi imiryango yabo ikabatererana.

Mu gukumira iki kibazo hafashwe ingamba zo gukwirakwiza imfashanyigisho mu mashuri, zereka buri wese uruhare rwe mu kurinda abana b’abakobwa gutwara inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka