Yaciwe umunwa yishyuza ibihumbi bitanu

Habimana Jean Claude w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yaciwe umunwa yishyuza mugenzi we 5000FRW.

Habimana waciwe umunwa ku manywa y’ihangu ku wa 14 Kamena 2016, avuga ko yabanje gutongana n’uwawumuciye biturutse ku mwenda wa 5000FRW yamwishyuzaga.

Agira ati “Namubonye ndamwishyuza ideni amfitiye ariko aho kugira ngo anyishyure yahise ansimbukira anduma umunwa”.

Ideni ry’amafaranga ibihumbi bitanu yamwishyuzaga ngo ryari ritabariwemo inyungu y’igihumbi yagombaga kujya atanga buri kwezi.

Habimana yageze kwa muganga nta bwisungane mu kwivuza afite bamuca ibihumbi bigera kuri cumi na birindwi by’u Rwanda nk’uko abivuga.

Uwamurumye umunwa yatawe muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ari hamwe n’abandi batatu bikekwaho ubufatanyacyaha.

Bamwe mu baturage babibonye bavuga ko urwo rugomo rwatewe n’inzoga zitemewe z’inkorano zihacururizwa bihishahisha inzego z’umutekano. Umwe muri bo utivuze izina yagize ati “ Byatewe n’ibiyobyabwenge nta kindi.”

Muri ako gace kiswe kuri 40 mu Mujyi wa Nyanza byabereye, Polisi ikunze kuhafatira ibiyobyabwenge n’abanywi babyo ikanabakangurira kubireka kubera ko ari byo bikunze kugira uruhare mu guhungabanya umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birashekeje kandi birababaje gusa niyihangane

SIBOMANA ATHANAS yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

ntakuntu abantubabananeza hajyendewe kunyungu ahubwo numva twajya tujyendera murukundo nogufashanya uwomugabo niyihangane ariko numvayagabanya inyungu

mugenzi alexis yanditse ku itariki ya: 19-06-2016  →  Musubize

Uyu muganga, ko yamudoze nabi, wagira ngo n’umusambi yabohaga!

uk yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Twese turwanye banki Rambert.Ibihumbi bitanu byunguka igihuhumbi/ku kwezi! Nitwitoze kugana imirenge SACCO twiteze imbere.

Mbyayingabo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka