Umugore wabyaye igisimba yemeza ko yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Kinyarwanda

Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.

Mushmiyimana wo mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko inkomoko yo kubyara icyo kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yaratwite nkuko abisobanura.

Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.
Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.

Agira ati: "Nyuma yo kubona ko inda ntwita zivamo nagerageje gushaka igisubizo ngikuye m’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ngana umuganga gakondo witwa Mahirane wampaye umuti wa Kinyarwanda.

Nyuma naje kugirana ibibazo nawe ambwira ko ngo ndyamana n’imbwa aho kugira ngo ndyamane n’abagabo, none sinzigera mbyara umwana muzima, ahubwo nzabyara imbwa.”

Mushmiyimana akomeza avuga ko ayo magambo yamukoze ku mutima ahitamo kumurega mu nzego zibanze. Uwo muvuzi kwemera amakosa, avuga ko yabivuze yasinze yemera gucibwa amande twumva ko ibintu birangiye.

Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo yabyariraga m’urugo inda igihe kitageze, kuko yarazi ko igize amezi umunani abamufashije kubyara bamubwiye ko yabyaye igisimba.

Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Karambo hamwe n’icyo abyaye cyahise cyitaba Imana.

Mushimiyimana yarasanzwe afite umugabo n’umwana umwe, n’ubwo izindi nda zigiye zivamo. Kubwe ahakana ko atigeze aryamana n’imbwa uretse umugabo n’ubwo adashobora kuvuga icyatumye uyu muganga gakondo amubwira ko arymana n’imbwa, ndetse no kumubaza icyo yapfuye na muganga wa gakondo ntakivuga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

yewe twe byatuyobeye. ikindi cyadutangaje ni uko twakoze test de grossesse ikabe negatif kdi ari nyuma y’anasaha make abyaye.

Ndinayo yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Nkimara kumva iyinkuru ibabaje ndumva uwo mugore n’Umuvuziwe bakwiye gushyikirizwa ubutabera kugira ukuri kuge ahagaragara ndumva harimo urujijo.

J.marie yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

bamucangiye imiti ubundi bamuraza nimbwa. uwo gakondo afatwe kande ubutabera buzamukanire urumukwiye.

amani yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

uriya muvuzi gaondo agomba gufatwa agafungwa akabazwa ariya mahano. biroroshye cyane kumenya uko byagenze. iyombwa yamuteye inda bamaze kumucangira

yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Akumiro ni agacuma akeso bakoramo!! ko bavuga ko ubyaye ishyano aryonsa ubu iyo kiriya kibwana cg ikibwakazi yabyaye kidapfa ubu aba arimo kucyonsa??!!

muhima yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka