Umugore wabyaye igisimba yemeza ko yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Kinyarwanda

Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.

Mushmiyimana wo mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko inkomoko yo kubyara icyo kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yaratwite nkuko abisobanura.

Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.
Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.

Agira ati: "Nyuma yo kubona ko inda ntwita zivamo nagerageje gushaka igisubizo ngikuye m’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ngana umuganga gakondo witwa Mahirane wampaye umuti wa Kinyarwanda.

Nyuma naje kugirana ibibazo nawe ambwira ko ngo ndyamana n’imbwa aho kugira ngo ndyamane n’abagabo, none sinzigera mbyara umwana muzima, ahubwo nzabyara imbwa.”

Mushmiyimana akomeza avuga ko ayo magambo yamukoze ku mutima ahitamo kumurega mu nzego zibanze. Uwo muvuzi kwemera amakosa, avuga ko yabivuze yasinze yemera gucibwa amande twumva ko ibintu birangiye.

Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo yabyariraga m’urugo inda igihe kitageze, kuko yarazi ko igize amezi umunani abamufashije kubyara bamubwiye ko yabyaye igisimba.

Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Karambo hamwe n’icyo abyaye cyahise cyitaba Imana.

Mushimiyimana yarasanzwe afite umugabo n’umwana umwe, n’ubwo izindi nda zigiye zivamo. Kubwe ahakana ko atigeze aryamana n’imbwa uretse umugabo n’ubwo adashobora kuvuga icyatumye uyu muganga gakondo amubwira ko arymana n’imbwa, ndetse no kumubaza icyo yapfuye na muganga wa gakondo ntakivuga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

hakurikiranwe abamubyaje kuko uwomugore avugako yabwiweko yabyaye igisimba nabamufashijekubyara.kuki bakomeje kubyaza umuntu babona ko arikubyara igisimba;mbese ntabwoba bagize?baba baramujyanye kwamuganga muganga akaba ariwe umubyaza.ndabona agahenge abamubyaje bafite nuko uwomugore agihumeka atapfuye.

PATRIC yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ntabwo bishoboka na mba! Umubyeyi ashobora kubyara umwana ufite malformation ariko ntiyaba ameze nk’ihene ! No kubyaranya umuntu n’inguge byaranze kandi arizo duhuje byinshi none iriya hene babaze bagakuraho uruhu ahubwo bamufate ashobora kuba ari umuteka mutwe !Abantu bahimba ibintu hanyuma ngo ni amarozi !

Ruta yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

oh my godness it’s end of the world

yvan yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

ibi ni ibiki murwanda noneho koko mana?, mukangurire abanyarwanda gusenga uwiteka umenya byose tureke kwiringira abapfumu n’abarozi kuko iyiminsi nimibi, murakoze!.

tuyishimire reverien yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Iri ni ishyano. Bishoboke ko (bitewe n’imyemerere) haba harimo izindi mbaraga (magic forces)zabikoze, ariko tugiye mu bumenyi (siences) umuntu ashobora kubyara monstre&siamois cyane cyane iyo ari mu myak nk’iriya <35 yrs)kuko muri iyo myaka umubiri uba waragabanyije ingufu mu guteranya utunyangingo tw’urusoro (chromosomes) aho usanga aho kuba tubiri tubiri, kugirango tuze kuba 46 (46xmes) ugasanga turarenze ari naho haboneka ibyitwa TRISOMY (trisomie 13=Patau’s syndrom, 18, 21 etc) ariko ibi si ihame hari ababyara abana bazima. Ni aha Yezu na Mariya ariko inama z’abaganga nazo ni ngombwa.

boni yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Njye ndumiwe ,sindabyemera ,n’ibihimbano ,ntibishoboka !!!!

Espoire yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ahubwose baragishyingura nk’umuntu wapfuye cg baragita mu manga nk’imbwa???

Kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ibi ntibisanzwe. Abize sciences mudusobanurire niba bishoboka ko umuntu abyara igisimba!!!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ibyo bintu nti bisanzwe ariko urebye neza wasanga uriya mugore yararyamanye nimbwa kuko iyo umugore yagiye mubapfumu yubahiriza cyane amabwiriza ahawe nabo yanze kuvugisha ukuri kuko yumvako yahabwa akato.

Gilbert yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

rekarekarekaweeee!!!? sha amashyano aratandukanye kiriyakintu wakiyegereza koko,iriya ngirwamuganga y’umupfumu yumurozi bayitemuriyombi nkumwicanyipeee!!? N:B abantu bajyebizerimana yomwijuru gusa abapfumu nabakozi basatanirwose.

abbasbahati yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ariko kuki iyi nkuru irimo amayobera menshi??? Ku zindi mbuga za Internet baravuga ko ngo uyu mugore wabaye iyi nyamaswa (Niba ariko byagenze koko), ngo Umuganga witwa Ingabire wo ku kigo nderabuzima cya Karambo yavuze ko nta NGOBYI yagaragaye, ngo uyu mugore ntiyigeze ana n’amaraso na make!!!! (Soma kuri umuseke.com).

Abazi uko bigenda umubyeyi amaze kubyara, ni gute nta NGOBYI yagaragaye, nta maraso uwo mugore yavuye??? Ubwo se iyi NYAMASWA yaba yamuvuyemo??? None se twemere ko ari MAGIE yashizwemo n’uriya muvuzi gakondo wamuvuraga?

Icyo nishakira njyewe, nihamenyekane ibi bikurikira:
1. Ese uyu mugore yari atwite koko?
2. Ese yaba yaragiye ajya kwisuzumisha kwa Muganga wemewe n’amategeko? Ecographie yaba yarerekanaga iki?
3. Niba yabyariye mu rugo, abamubyaje nibahatwe ibibazo bavuge uko yabyaye, niba koko nta NGOBYI yaje, niba koko nta MARASO yavuye, n’ibindi bibazo bya ngombwa.

Naho kurenganya uwo muvuzi GAKONDO (RUMASHANA) ntacyo bimaze, tujye dusesengura inkuru neza.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

yewe twe byatuyobeye. ikindi cyadutangaje ni uko twakoze test de grossesse ikabe negatif kdi ari nyuma y’anasaha make abyaye.

Ndinayo yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka