Umugore wabyaye igisimba yemeza ko yari yarabibwiwe n’umuvuzi wa Kinyarwanda

Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.

Mushmiyimana wo mu murenge wa Nyakiriba, avuga ko inkomoko yo kubyara icyo kiremwa abikomora ku makimbirane yagiranye n’umuganga wamuvuraga ubwo yaratwite nkuko abisobanura.

Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.
Igisimba Mushimiyimana yabyaye umuntu ntiyapfa kumenya ubwoko bwacyo.

Agira ati: "Nyuma yo kubona ko inda ntwita zivamo nagerageje gushaka igisubizo ngikuye m’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ngana umuganga gakondo witwa Mahirane wampaye umuti wa Kinyarwanda.

Nyuma naje kugirana ibibazo nawe ambwira ko ngo ndyamana n’imbwa aho kugira ngo ndyamane n’abagabo, none sinzigera mbyara umwana muzima, ahubwo nzabyara imbwa.”

Mushmiyimana akomeza avuga ko ayo magambo yamukoze ku mutima ahitamo kumurega mu nzego zibanze. Uwo muvuzi kwemera amakosa, avuga ko yabivuze yasinze yemera gucibwa amande twumva ko ibintu birangiye.

Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo yabyariraga m’urugo inda igihe kitageze, kuko yarazi ko igize amezi umunani abamufashije kubyara bamubwiye ko yabyaye igisimba.

Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Karambo hamwe n’icyo abyaye cyahise cyitaba Imana.

Mushimiyimana yarasanzwe afite umugabo n’umwana umwe, n’ubwo izindi nda zigiye zivamo. Kubwe ahakana ko atigeze aryamana n’imbwa uretse umugabo n’ubwo adashobora kuvuga icyatumye uyu muganga gakondo amubwira ko arymana n’imbwa, ndetse no kumubaza icyo yapfuye na muganga wa gakondo ntakivuga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

ark ubundi nigute! abagangankabo batabashyikiriz’ubutabera? esubundi! ubwo mukurikiranye neza ntimwasanga yarabyay’umwana muzim abamubyaje bakamushimuta? ahubwo nabobamubyaje mube mubashyikirij’ubutabera muzakurikiran’ikibazo cyabo nyuma.murakoze.

ugizeneza jean christophe beifa. yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

NJYE NUMIWE NIBIHE BYANYUMA.

VIATEUR yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

UWO MUGORE AZAZE MUVURE UWO MUGANGA AMUREKE.KUKO UWO SUMUVUZI NUMUPFUMU

GILBERT yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

njye simbyumva ariko bibaho ko abagore bashobora kubyara igisimba bituruste ku burozi cyane rwose ahubwo ibyo byari bimenyerewe mu bihugu duhana imbibi aho uburozi bwageze kuyindi ntera baroga umuntu a distance.so abaganga rero nibemere ko bibaho be kubeshya ko yabaze urukwavu ngo nabanyamakuru bose babyemeze ese koko mwebwe murebye kiriya kintu nurukwavu kweli?cg kimeze nkimbwa?ntawamenya icyo aricyo ariko bibaho.

kezia yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

nidange kbs

schadrack twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

KUBESHYA NI BIBI KABISA

UMUHIRE CARINE yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ibi biteye amatsiko kuberako iyo urebye iriyambwa ukuntu ingana ntabwo yakwirwa munda y’umuntu - Ishobora kuba ifite ibiro birihagati ya 12-15 (25.6-33 lbs) kandi science does not support kumuntu ashobora kutwara ubwo buremere munda.

Truth be told yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

IBI NTIBIZOROHA

PAUL yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu wumuyeyi atinyuka kuvugango aryamana n’imbwa!!!!!!!!!!!!!!!!!
ni aha yezu na NYINA.

IGIRRANEZA Valerie yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Birakomeye ni ugusenga cyane,alikose yamaze amezi angahe atwite?ntago yajya kwa muganga kwi pimisha? ko nzi y’uko umubyeyi utwite ajya kwipimisha abaganga bakamenya uko umwana ameze.

Francois-Xavier Nize yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ese uyu mugore agira umugabo?Ibyo byose byabaye umugabo arihe?Ese uwo mugabo nimba ahari abivugaho iki?

charles yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

oooooh!!!ni bihe bya nyuma

jmv yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka