Tanzania ifite byinshi izigira ku Rwanda - Perezida Magufuli

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri aratangaza ko igihugu ayoboye kizigira byinshi ku Rwanda mu rwego rw’ubukungu.

Prrezida Kagame ari mu ruzinduko rw'umunsi umwe muri Tanzania.
Prrezida Kagame ari mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania.

Yabivuze mu ijambo rye nyuma yo kwakira Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Tanzaniya, kuri uyu wa gatanu tariki 1 Nyakanga 2016.

Perezida Magufuli yavuze ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga rihanitse mu kwakira no gucunga imisoro n’amahoro mu kigo cya Rwanda revenue Authority (RRA), ku buryo bukoreshejwe muri Tanzaniya byakorohera urwego rwaho rwakira imisoro.

Yagize ati “U Rwanda rufite uburyo bwiza bwo gucunga imisoro. Turagusabye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda kudufasha mukaduha inzobere zanyu mu ikoranabuhanga zikadufasha natwe kunoza uburyo bwacu bwo kwakira imisoro n’amahoro.”

Mu gihe kandi Tanzaniya yiyemeje gukorana n’u Rwanda mu by’ubwikorezi bwo mu kirere hakoreshejwe indege, Perezida Magufuli avuga ko u Rwanda rwateye imbere muri iki gice, aho rufite indege za Rwanda Air zikora neza kandi serivisi zazo zikaba zinoze, bityo ngo na tanzaniya igiye kurwigana.

Ati, “U Rwanda rufite indege nziza ku buryo ubwikorezi bwo mu kirere bugenda neza, ngiye kugura nanjye indege ebyiri nhya zo mu bwoko bwa Bombaridiye K 400 zikorerwa muri Canaga, ubwo ni ubwenge wanyigishije tuzakomeza gukorana.”

Perezida Kagame yavuze ko ashima buburyo Abanyatanzaniya bitabira gukora ubucuruzi, kandi bagashyira ingufu mu guteza imbere igihugu cyabo n’akarere muri rusange.

Ati “Uruzinduko rwacu aha ni urwo kureba uko twakomeza gukorana mu bucuruzi kandi tukanateza imbre ibihugu byacu.”

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byabimburiwe no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya minisitri z’ububanyi n’amahanga za tanzaniya n’u Rwanda.

Perezida Kagame yanafunguye ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 40 ribera muri iki gihugu.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byakabaye byiza nibindi bihugu bikomeje kutwiraho nkuko arkose zanka za magufuli zaratashye?

niyomuremyi j paul yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka