Rwanda Revenue yageze 1/2 mu gikombe cy’Afurika
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yatsinze Shams yo mu Misiri maze ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisa
Mu mukino utari woroshye na gato, ikipe ya Rwanda Revenue Authority ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’abagore, iyi kipe ije gutsinda iyi kipe yo mu Misiri amaseti atatu kuri imwe.
Ikipe ya Rwanda Revenue niyo yabanje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-21, iza gutsindwa iya kabiri ku manota 25-10, Rwanda Revenue iza gutsinda iya 3 bigoranye ku manota 29-27, maze iseti ya kane Rwanda revenue iza kuyitsinda ku manota 25-18.
Uku niko byari byifashe mu mukino wo kuri uyu wa kane
Nyuma yo gukora aya mateka yo kuba ari yo kipe ya mbere y’abakobwa mu Rwanda igeze murii 1/2 mu gikombe cy’Afurika,iyi kipe ya Rwanda Revenue izahura muri 1/2 n’ikipe itoroshye ya Al Ahly yo mu Misiri nayo ku i Saa kumi z’amanywa, mu gihe Saa kumi n’ebyiri Carthage ikina na Pipeline .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|