Rayon Sports ishobora gufatirwa ibihano ku mukino itakinnye

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports idakiniye umukino wa Shampiona wagombaga kuyihuza na Kirehe taliki ya 20/02/2016,ngo ishobora gufatirwa ibihano

Ku munsi wa mbere wa Shampiona y’uyu mwaka mu mukino w’intoki "Volleyball",ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura n’ikipe ya Kirehe VC,umukino wagombaga kubera i Kirehe,gusa uwo mukino ntiwaje kubera ko abasifuzi batinze kugera ku kibuga maze ikipe ya Rayon Sports ifata umwanzuro wo gutaha.

Mu gushaka kumenya umwanzuro waba warafashwe kuri uwo mukino,twganiriye na Hatumimana Christian,umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda,maze adutangariza ko bakiri gusuzuma raporo yatanzwe kuri uwo mukino,gusa ariko atubwira ko Rayon Sports ishobora guhanwa kuko hari amabwiriza itubahirije.

Yagize ati "Hari raporo iri tekinike yakozwe,ntabwo turicara ngo tuyiganireho,ikipe ibanza gusobanura impamvu yitwaye kuriya,hakarebwa niba bifite ishingiro,iyo ushinzwe gutegura akubwiye ikintu ukacyanga,urumva se hatari ikibazo? Rayon Sports yari yamenyeshejwe ko basifuzi baza gutinda,guhanwa rero birashoboka "

Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru wa FRVB
Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru wa FRVB

Uyu mukino wa Rayon Sports wagombaga gutangira ku i Saa ine za mu gitondo,bigeze Saa Sita Rayon Sports,iza kwigendera,maze Saa Sita n’igice abasifuzi nibwo bageze ku kibuga maze umukino urasubikwa,gusa kuri uwo munsi Nkurunziza Gustave umuyobozi wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB) yatangaje ataramenya amakuru neza y’icyateye ikerererwa ry’abasifuzi avuga ko ategereje raporo maze amakosa yakozwe agakosorwa.

Nkurunziza Gustave umuyobozi wa FRVB
Nkurunziza Gustave umuyobozi wa FRVB

Bwa kabiri nanone Rayon Sports ntiyakinnye

Mu mpera z’iki cyumweru kandi nabwo iyi shampiona yagombaga gukomeza,maze umukino wagombaga guhuza rayon Sports na IPRC-South ntiwaba kuko iyi kipe ya IPRCC-South ntiyaboneka ku kibuga.

Uko indi mikino yagenze

Abagore

RRA 3-0 ST JOSEPH

IPRC Kigali 0-3 RUHANGO

ST ALOYS 3-1 LDN

Abagabo

APR 3-0 LDN

INATEK 3-0 UBT

KVC 2-3 KIREHE

APR VC itsinda Lycee de Nyanza (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibareke kuvuza induru kuko ikipe ibabwiye ko iri bukererwe amasaha 2 yahita ikubitwa forfait ahubwo ibihano ni ibya fvrb

mgm yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka