Perezida wa Sena n’abahagarariye Diaspora basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano baherekejwe na perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, basuye urwibutso rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Babajwe n’amateka biboneye, banasobanurirwa n’uburyo abari bahungiye muri kiriziya ya Nyamata bishwe urwagashinyaguro. Icyakora na none bishimiye ko Abanyarwanda bataheranywe n’ayo mateka.

Perezida wa Sena n'abahagarariye Diaspora ku rwibutso rwa Nyamata.
Perezida wa Sena n’abahagarariye Diaspora ku rwibutso rwa Nyamata.

Senateri Dr. Ntawukuriryayo yatangaje ko ari ngombwa gusura inzibutso kugira ngo abantu bashobore kuganira ku mateka y’abanyarwanda.

Yagize ati “By’umwihariko ku Banyarwanda baba mu mahanga gusura inzibutso bituma barushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bityo bikazabafasha kuyasobanurira abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Padiri Eric Deo Kabera, aba muri Malawi nyuma yo kubona ibyabere aha igikomere kirabyuka ariko na none yongeyeho ko iyo ubonye abavandimwe n’inshuti ubuzima burongera bukagaruka.

Beretswe bimwe mu byo abashwe bari bafite.
Beretswe bimwe mu byo abashwe bari bafite.

Ati “Ninsubira mu gihugu naturutsemo nzagerageza gusobanurira ibyabaye mu Rwanda mbabwira ko bagomba kwemera ibyabaye ariko nshishikariza buri wese kwemera uruhare yagize cyangwa uwo mube. Ikinndi nzihatira kubabwira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Naho Odette Kamanzi Rwampungu uba muri Canada by’umwihariko akaba akuriye ishami ry’abagore bo muri diaspora avuga ko nk’umubyeyi agiye kubwira bagenzi be bakarushaho guhindura abagifite imyumvire itari mwiza kandi bakarushaho guhoza abari mu mahanga bababaye.

Ati “Icyo nashimye ni ukuntu aya mateka yabashije kwegeranwa kuko azafasha buri wese cyange cyane abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ibihumbi 45.308.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi bikorwa by’abayobozi bacu biragaragaza ubushake bwo kurimbura burundu jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuko iyo hasurwa inzibutso gutya , bituma bumvana uburemere n’ ubukana bwa jenoside bityo bagafata ingamba zo kuyikumira.

yohana yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

cyari igikorwa kiza kuba abantu bo muri diaspora nabo bakibuka ibyago n’ubugome bwo muri genocide yakorewe abatutsi... yenda bazabona ibyo basobanurira abandi ni basubira mu mahanga

shami yanditse ku itariki ya: 11-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka