Ntibumva uburyo igiti kizwi nk”Imana y’abagore” kigiye gutemwa

Abatuye Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi bavuga ko batiyumvisha uburyo byemejwe ko igiti kizwi nk’Imana y’abagore kigiye gutemwa.

Iki giti ubusanzwe gifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ku batuye Umurenge wa Rubengera, aho izina “Imana y’abagore” cyahawe, bavuga ko ryaturutse ku kuba umugore wese wabaga kubyarira mu rugo byananiranye yarakigeraga munsi agahita abyara.

Iki giti nicyo gihatse amateka yo kubyara kw'abagore muri aka gace.
Iki giti nicyo gihatse amateka yo kubyara kw’abagore muri aka gace.

Abahaturiye bavuga ko batunguwe no kumva ko mu rwego rwo gukora umuhanda Karongi-Rutsiro-Rubavu, iki giti kiri mu bigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo umuhanda uhasanzwe wongerwe.

Nzaramba Jean, umuturage mu Murenge wa Rubengera, we ngo asanga kugitema bishobora no kugira ingaruka ku bahatuye.

Agira ati “Bakakiretse kuko kibumbatiye amateka ku banyakarongi, urabona ko kiri ku nzira igana ku kigo nderabuzima, ariko n’iyo umugore kubyarira mu rugo byangaga, bagafata gahunda yo kumujyana kwa muganga ntiyarengaga hano atabyaye.”

Mugabo Martin we avuga ko bidakwiye ko basibanganya amateka yaranze igihugu, kikaba n’umurage w’ababyeyi.

Ati “Umubyeyi iyo yafatwaga n’inda, yarazaga akakigeraho hari umwobo uri mu mizi yacyo, yakwinjiramo, agahita abyara. Kandi hari n’abantu erega bajyaga baza kugisura hano.”

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko umwanzuro wo gutema icyo giti wafashwe nyuma yo kureba akamaro umuhanda ufitiye abahatuye.

Ati “Ntitugomba gusibanganya amateka, ariko twarebye inyungu zizaturuka kuri uriya muhanda ufite dusanga ariwo ufite akamaro kurusha amateka ya kiriya giti.”

abaturage bakomeje gusaba ko habaho kwisubiraho kuri uyu mwanzuro, aho gutemwa kikaba cyagirwa kimwe mu bitandukanya ibice by’umuhanda, aho ibinyabiziga byajya bigica iburyo n’ibumoso mu kubisikana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ndumva bitari bikwiriye gusibanganya amateka burya niyo yaba atari amateka yigihugo yose twakagombye kuyubaha ndumva igiti gikwiriye kuhaguma ahubwo umuhanda ukanyuzwa ahandi byaba nangombwa ugahagarikwa. reka mbaze meya umamubwirako kugirango bubake public toilet bagomba kuyubaka mukibanzacye cyose atuyemo byamushimisha bityo ndumva bahindura direction yumuhanda naho igiti bakiveho

ntwari yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

icyo giti bazagikatire kuko nacyo ndumva gifitiye abanyarwanda akamaro

leon yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Bafate ifoto, hanyuma tuzasaba abashinwa badukorere ikindi gisa kuriya nkabyabindi by’imitako iterambere rikomeze, Imana y’abagore murumva atarikigirwa mana, bagitemevuba ese abagore baremerako imanayabo aricyo giti, kombona aricyazanywe n’abazungu atarigiti cyo mishamba, kuberiki kitatemwa. Bavaneho ikinyoma ngo nigiti. Kwajina la Yesu Towa.

alice yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

ese buriya cyaramuka gitemwe noneho bakaba ingumba byagenda bite ko hariya hahoze hari indaro y’umwami

kizigenza yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ndumva mwareba igifitiye inyungu rubanda aho guheranwa n’amateka,ibyo kugisiga hagati byazatera impanuka kirimbutse kuko kimaze gusaza.

mpinga yanditse ku itariki ya: 4-01-2016  →  Musubize

Ndumva mwareba igifitiye inyungu rubanda aho guheranwa n’amateka,ibyo kugisiga hagati byazatera impanuka kirimbutse kuko kimaze gusaza.

mpinga yanditse ku itariki ya: 4-01-2016  →  Musubize

njyewe numva mwakumva ibitekerezo byabaturange cyangwa mukareba igikwiye nihagire nahamwe mubangamira

obadia yanditse ku itariki ya: 2-01-2016  →  Musubize

njyewe kubwange numva imana ya bagore itavaho twaba tuli gusibanganya amateka ya rubengera umuhanda ulimuka arko igiti ntikimuka gushyigikira ubusabe bwabaturage nagaciro kabo.

matiniz yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ubusabe bw’aba baturage bufite ishingiro cyane!muramenye bayobozi mutitiranya iterambere no gusiba amateka. Utazi aho avuye ntamenya iyo ajya.
Mfashe icyemezo nanjye cyo kuzajya gusura Imana y’abagore batarayica! ahubwo nimundangire neza ntazayoba. kandi ndashaka kuzazana na delegation irimo umugore w’umudepite.
Igitekerezo cyo kuhagira Rond Point cyo ni inyamibwa!!!!

kajuga Jerome yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Jye numva kuba kiriya giti cyahaguma, kikazenfirukwa n’umuhanda na rond point ntacyo byatwara. Dukeneye amajyambere ariko n’amateka.

deo yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Jye numva kuba kiriya giti cyahaguma, kikazenfirukwa n’umuhanda na rond point ntacyo byatwara. Dukeneye amajyambere ariko n’amateka.

deo yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Mu by’ukuri umuhanda muri kariya gace urakenewe cyane pe. Ariko niba hari uburyo bwo kuwukora kandi nakiriya giti kikahaguma, byaba ari byiza cyane. Erega amateka agira impact byanze bikunze muri future generation. So, ubuyobozi burebe niba bishoboka ko umuhanda wakorwa n’igiti kikahaguma. Imana y’i Rwanda ibarinde mwese.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka