Ntibiremezwa ko Kanyombya azajya i Burayi

Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu munsi tariki 19/11/2012, Kanyombya yadutangarije ko amakuru yuko azajya mu Burayi mu kwezi kwa cumi n’abiri atayahamya.

Mu magambo ye asekeje dore ko asanzwe anasetsa cyane mubuzima bwe bwa buri munsi, yagize ati: « Oya ubu se ko batarabiconfirma ubwo urumva nzagenda? Ubuse ndamutse nsitaye cyangwa ngacika ino urumva nagenda? Cyangwa nkarwara igituntu? Ntabwo nagenda da!!!... ».

Kanyombya n'umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y'indirimbo ye.
Kanyombya n’umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y’indirimbo ye.

Kanyombya yakomeje atubwira ko iyo gahunda ihari ariko ko atazi igihe bizatunganira ngo agende. Yongeyeho ko bishobora kuba uyu mwaka cyangwa se umwaka utaha wa 2013 ndetse kandi ko wenda byazanaba no mu mwaka ukurikiraho wa 2014 cyangwa se ntagende.

Kanombya asanzwe amenyerewe cyane mu mafilime asetsa ariko muri iyi minsi n’abahanzi benshi basigaye bamwiyambaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bisigaye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Mana muri iyi minsi umwana wawe kanyombya yitegura kujya iburayi uzamurinde kuvunika ino.amen

NIBYOSE DIERNO yanditse ku itariki ya: 6-01-2013  →  Musubize

kanyombya ndamukundaaaaaa!!!!!!!!!erega azi kwibeshahoooo

NIBYOSE DIERNO yanditse ku itariki ya: 6-01-2013  →  Musubize

Jye nibarizaga Turatsinze ukora ahongaho, ko ntakimwumva kanadi nawe azi gusetsa? muheruka kuri radiyo butare! kandi muzansubize.

Semuhungu yanditse ku itariki ya: 29-12-2012  →  Musubize

Kujya hanze kwa Kanyombya rwose ndabishyigikiye kuko ibihangano bye byashimisha Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abanyamahanga ubwabo bakunda u Rwanda by’umwihariko barushaho kumenya aho tugeze bityo ibihangano byacu bikaba kuruhando mpuzamahanga. Kanyombya rwose nagende gusa azirinde guherayo kuko natwe turacyamukeneye!

NIYIBIGENA J.Paul yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka