Ntibiremezwa ko Kanyombya azajya i Burayi

Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu munsi tariki 19/11/2012, Kanyombya yadutangarije ko amakuru yuko azajya mu Burayi mu kwezi kwa cumi n’abiri atayahamya.

Mu magambo ye asekeje dore ko asanzwe anasetsa cyane mubuzima bwe bwa buri munsi, yagize ati: « Oya ubu se ko batarabiconfirma ubwo urumva nzagenda? Ubuse ndamutse nsitaye cyangwa ngacika ino urumva nagenda? Cyangwa nkarwara igituntu? Ntabwo nagenda da!!!... ».

Kanyombya n'umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y'indirimbo ye.
Kanyombya n’umuhanzi Lil P wamwiyambaje mu mashusho y’indirimbo ye.

Kanyombya yakomeje atubwira ko iyo gahunda ihari ariko ko atazi igihe bizatunganira ngo agende. Yongeyeho ko bishobora kuba uyu mwaka cyangwa se umwaka utaha wa 2013 ndetse kandi ko wenda byazanaba no mu mwaka ukurikiraho wa 2014 cyangwa se ntagende.

Kanombya asanzwe amenyerewe cyane mu mafilime asetsa ariko muri iyi minsi n’abahanzi benshi basigaye bamwiyambaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bisigaye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

kanyobya.damwemerape.natwe.nyagatare.azase.atuganirisepe..

gatabazi.korode yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

nibyiza ariko azamanye nyabihu kabatwada

honore muhire yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

ni byiza ariko akarusho yagera na canada,akazana na fils

masabo nehemie yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

nukwo bizagenda gute namara kuva mumugyi wakigali

chris abdul kenzo yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ngo iyo rizindutse riba rigiye kureba!umusaza kanyombya azaduha ubuhamya

BARIMASO JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Turamushaka no muri america kabisa

steven yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

KBS KANYOMBYA ATUKANA NA NZOVU AHA NDI YIBA AMANGARE NI DANGER KBS NAZE MURI AMERICA ADUSANGE TUZAMWAKIRA BIRENZE

shaka yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

sha ni umusaz gs azagaruke vuba.

babu yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Nta kibazo azagende ariko yibuke ko hari abo asize inyuma

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Kanyo wararangiye ubwo wakwemera ububilg ndiwowe nakigira mwijuru pee ndakwemera musaza

dd birkkg yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

bye bye nyombya wacu

ndanyuzwe oilvier fabregas yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

I LIKE THOSE MAY FRIEND NDABIKUNZE CYANE UZAGARUKE UTUBWIRA ICYOWA BONYEYO COOL NAMUSHUKURU MWENYEZIMUNGU!

VARENS yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

uraberewe musaza

matiku yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka