Musanze: Never Again Rwanda yitezweho kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa

Umuryango Never Again Rwanda watangije ibikorwa byawo mu Karere ka Musanze, ku wa 12 Kanama 2015 ngo witezweho kuzafasha abaturage bo mu Murenge wa Muhoza kuganira kuri gahunda za Leta no kuzisobanukirwa bigamije ko bazigiramo uruhare.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro, yagize ati “Ni gahunda igamije guteza imbere uruhare rw’umuturage mu miyoborere hagamijwe kugira ngo twubakire ubushobozi abaturage bwo gusesengura yaba za politiki, zaba gahunda za Leta zitandukanye zibakorerwa kandi barusheho kuzigiramo uruhare.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda avuga ko iyo abaturage batagize uruhare mu bibakorerwa bitaramba.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda avuga ko iyo abaturage batagize uruhare mu bibakorerwa bitaramba.

Nk’uko byagaragajwe mu imurika ry’isuzumwa ry’imihigo, kuri uyu wa 13 Kanama 2015, uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruri ku gipimo cya 64.4%. Ibi bishimangirwa kandi n’ubushakashatsi bwakozwe mbere n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (RGB) bugaragaza ko umuturage atagira uruhare rugarara mu bimukorerwa, ngo bituma ibyo bikorwa bitaramba; nk’uko byashimangiwe na Mahoro wo muri Never Again Rwanda.

Kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa, itsinda ry’abaturage 30 bava mu byiciro bitandukanye bazajya bahura rimwe mu kwezi baganira ku nsanganyamatsiko zijyanye n’ibibazo bafite n’uburyo byakemurwamo babishyikirize ubuyobozi.

Nyirahabimana Frolde, umwe mu bagize iryo tsinda agereranya iyo mikorere ya Never Again Rwanda n’umusirikare uba ushinzwe guhuza abaturage n’igisirikare bikazazamura ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

Bamwe mu bitariye itangizwa rya Never Again Rwanda bitoza uko bazagira uruhare mu bibakorerwa batanga ibitekerezo.
Bamwe mu bitariye itangizwa rya Never Again Rwanda bitoza uko bazagira uruhare mu bibakorerwa batanga ibitekerezo.

Ati “ Ibi ngibi rero icyo bizatumarira bizatuma dukorana bya hafi n’abayobozi tubibonemo na bo batwibonemo tubabone nk’abayobozi na twe nk’abayoborwa.”

Uyu mushinga uzakorera mu turere 10 tw’igihugu uko uzagenda ubona ubushobozi ariko ku ikubitiro nyuma y’Akarere ka Karongi, watangiye no gukorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza gusa mu rwego rw’igerageza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba uyu mushinga warahisemo gukorera mu Karere ka Musanze nka kamwe mu gace gafite amateka mabi y’Intambara y’Abacengezi.

Yakomeje avuga ko kwigisha abaturage no gufatanya n’ubuyobozi mu guhindura imyumvire y’abaturage biri mu birinda ko ayo mateka mabi atakongera kubaho ukundi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imusanze mubyukuri abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baho bakunda kutitabwaho inshuro nyinshi nibaza aho iyo mpamvu ituruka nkubu ahashyinguye imibiri cg aho wakita urwibutso ntihubatse ikindi kdi harahandi bashyiraga indabo atari naho ababi bari nkibaza niba aba arukwibeshya cg agasuguro basuzugurwa hakenewe ubufasha murwego rwo gukumira no kurwanya jenoside yakorewe abatutsi

chouchou yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka