Musanze: Ababyeyi bahangayikishijwe n’abakobwa babo batarongorwa kubera amikoro make

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze baravuga ko ababyeyi badafite inka n’amasambu abakobwa babo batabona abagabo kuko ntacyo bakura iwabo.

Umubyeyi w’abana batandatu wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze avuga ko ari ikibazo kibahangayikishije kuba abakobwa babo bahera ku ishyiga kubera ko ntacyo bafite cyo guha abakwe babo.

Agira ati “Uri kubaho utagira ibintu umukobwa wawe ntibamujyane ngo keretse ubahaye ibintu. Ahubwo utagira ibintu ubu yayatayemo kuko umukwe w’iki gihe ari kujya ahantu ngo keretse bamuhaye ibintu n’umukobwa bamuhaye. Ni ikibazo gihangayikishije niba udafite ibintu umukobwa wawe azahera mu rugo”.

Abasore ngo barongora abakobwa bo mu miryango yifite bashaka kuzayikuramo imirima n’inka, ngo iyo babona ko bitaboneka ntibahirahira bajya kuhashaka umukobwa.

Bamwe mu basore bemera ko mbere yo kurambagiza umukobwa babanza kureba niba hari icyo ababyeyi b’umukobwa batunze bazamuha kugira ngo abashe kwiteza imbere, kuko bigoye kuzamuka washatse umukobwa wo mu bakene na we uri umukene.

Nubwo abakobwa bavuganye na Kigali Today bahakanye ko bakunda ibintu, abasore bo babashinja gukunda umuntu ari uko hari amafaranga bamubonaho.

Umwe mu basore yagize ati “Amafaranga ni musemakweli kabisa uyafite ntacyo abura aba afite byose. Urebye (abakobwa) ntibakunda bakunda aho ibintu biri.”

Kuba ingo z’uyu munsi zitakiramba biterwa n’uko baba bashakanye badakundana ahubwo bashyira imbere ibintu kurusha urukundo, byashira icyitwaga urukundo na cyo kikagenda; nk’uko uwitwa Hategekimana Florient abyemeza.

Avuga ko icy’ibanze ari urukundo kuko ruhari ndetse n’ubwumvikane hagati y’abashakanye ibintu bashyiraho umwete bakabishakira hamwe kandi bikaza.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

BA SHOBORA KU GANIRA IBYO KUBAKA

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

NU KUBERA BATA BAGA NI RINJE NA BABYEYI BABO

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Non Urukund Umukobw Yikundaniy Numuhung Harikind Baraganir Nuwobakundany

Nitw Manishimw yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

NJe Ndumusore Wimwaka 24an,mba Muri Congo Nord kivu Ndabasaba Ubufasha Bwochakira Umukunzi,nfitakazi Gato Ariko Mbonye Uwotwafashanya Byababyiza Numelo Niyi +243894440017 /ariko Akaba Afite Make,

AMANI ADOLOPHE yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Cyane rwose nanjye nduwo mumuko ibyo nabihamya nkakwereka abantu 3. Bashakanye aruko bigenze. Rekambasetse umusore yubatse inzu imazekuzura abakobwa bajyamumarushanwa umwe azana inka yikimasa nibihumbi 80000rwf. Ati sawa nigahunda undi azana inka yi jigija namafranga ibihumbi 85000rwf. Uwambere aba aheze kwishiga atyo ngayo nguko ariko baratanye! !!!!!!!!

Fideri dusabimana yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ndabashimiye cyane mukomere from dar esalaam

umurerwa paschaline yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka