Miliyoni 900FRW zahariwe kubungabunga imigezi yisuka muri Nyabarongo

Akarere ka Nyamagabe, ku bufatanye na FONERWA, katangiye umushinga wo kubungabunga imigezi yisuka muri Nyabarongo kugira ngo amazi yayo ahinduke urubogobogo.

Inama yahuje abarebana n'umushinga wo kubungabunga imigezi yisuka muri Nyabarongo.
Inama yahuje abarebana n’umushinga wo kubungabunga imigezi yisuka muri Nyabarongo.

Kuri uyu wa 30 Kamena 2016, ni ubwo uyu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’Umugezi wa Mwogo, Akarere ka Nyamagabe gaterwamo inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, FONERWA, watangijwe ku mugaragaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Ubukungu, Jean Lambert Kabayiza, yavuzw ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kubungabunga Umugezi wa Nyabarongo, basanze igisubizo ari ukubanza kubungabunga imigezi yisukamo.

Yagize ati “Turimo gushakira igisubizo indi migezi yose yiroha muri Nyabarongo, kugira ngo amazi yayo abe urubogobogo, … nkatwe hano muri Nyamagabe ni twe dufite imigezi myinshi yiroha muri Nyabarongo! Turi mu ba mbere rero bagenewe ino nkunga kugira ngo tubungabunge iyo migezi.”

Yakomeje avuga ko bishimira ko abaturage bumvise uwo mushinga, kuko bafite uruhare runini kugira ngo ugere ku ntego zawo, birinda ko imigano n’urubingo biteganywa guterwa bitakononwa n’amatungo.

Jean Pierre Migabo, umwe mu bahawe akazi muri uwo mushinga, avuga ko kuba abaturage ku bihumbi bibiri barawuhawemo akazi bitanga icyizere ko ibyo bikorwa bizitabwaho ntibyangirike.

Yagize ati “Iki gikorwa turacyumva neza kuko ni twe gikorerwa, biri gukorerwa mu mirima yacu ahari gucibwa amaterasi n’imirwanyasuri, abari bafite ibibazo byo kubona ubwisungane mu kwivuza, ibikoresho by’abana n’ibindi bibazo twumva uyu mushinga uzabikemura.”

Uyu mushinga uzafasha kandi cyane cyane inganda zitunganya amashanyarazi, kuko zizabasha kubona amazi menshi bitewe n’uko amazi mabi ubundi yangizaga amamashini bikabera imbogamizi kubabyaza amazi umuriro w’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka