Leta y’u Rwanda yemeye kuvuza umwana uburwayi budasanzwe

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kuvuza umwana witwa Tuyisenge Emile ufite uburwayi budasanzwe bwo kubyimba umunwa n’ururimi.

Uyu mwana afite uburwayi amaranye imyaka 16.
Uyu mwana afite uburwayi amaranye imyaka 16.

Leta yafashe iki cyemezo nyuma y’inkuru yaciye kuri Kigali Today ku wa 1 Kamena 2016, yatabarizaga umuryango wa Gatabazi Jean Claude na nyina Ahobantegeye Groriose uyu mwana avukaho, bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kumuvuza kuko bo nta bushobozi bafite.

Ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri Binagwaho yagize ati “Twamaze kubwira ababyeyi b’uyu mwana ngo bamugeze kwa muganga, abaganga baramutegereje ngo bakurikirane ikibazo ke avurwe.”

Uyu muryango utuye mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, washimiye cyane Leta y’u Rwanda ku bufasha bwo kuvuza uyu mwana umaranye imyaka 16.

Ariko baracyanasaba ubufasha bwo kubafasha mu ngenzo zigana kwa Muganga kuko batuye kure cyane y’ibitaro, kandi ingendo zikaba zihenze ku buryo batabasha kuzigondera kubera ubukene.

Gatabazi Jean Claude se w’uyu mwana yagize ati “Twahamagawe ku kagali badusaba kuzajya ku bitaro bya kirehe bakazaduha ibyangombwa bitujyana kwivuza i Ikigali.”

Yakomeje agira ati “Turacyasaba ubufasha bwo kwishyura ingendo kuko Kuva aho dutuye tugana ku bitaro bya Kirehe, umuntu umwe yishyura ibihumbi 3000Frw kugenda gusa.

Murumva ko tutazabishobora tutabonye ubufasha kubera ubukene muzi dufite, dore ko no kubona icyo turya mu muryango wacu ugizwe n’abantu batanu bidusaba guca inshuro.”

Uyu muryango urasaba umugiraneza wese wagira ubufasha bwisumbuye ko yawugenera kugira ngo ubashe kugera ku bitaro uvuze uyu mwana ubashe no kumwitaho aho azaba avurirwa.

Ngo uwagira icyo abafasha yahamagara se w’uyu mwana Gatabazi Jean Claude kuri Numero ya Telefoni ya 0785412093.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

YOOOOOH,UYU MWANA NUWO GUKURIKIRANWA KUKO ARABABAJE PE!UMUNTU WESE UFITE UMUTIMA WAKIMUNTU YAGAKWIYE GUFASHA UKO ASHOBOYE.

MANIRAREBA yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

ambulance se zimara iki bazajye kumufata nk’abandi barwayi bamugeze kubitaro niba nta tick BINAGWAHO YATEGETSE IKINDI N’IKI? MINISTRE NUWO GUSHIMIRWA RWOSE!

jojo yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

imana imufashe azakire rwose
nugusenga cyane

ngoboka dan yanditse ku itariki ya: 9-06-2016  →  Musubize

’yewee!abasha kurya se ubwo, nah Imana pe

christian yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Uyu muryango ukwiriye gufashwa kuko iyo umuntu akennye hari aho agera akumvako abandi bamutaye nafashwe hatitawe ku gihe amaze uwamufasha yaca mu zihe nzira baba bari muri mobile money.

Nsenga yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ahubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bakwiye gufatwa bakabazwa igituma umwana agera hariya.

Rwidegembya yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ni byiza kuba agiye kuvuzwa, ariko na none imyaka 16 umwana amaranye uburwayi ni myinshi, habayeho uburangare ku mpande ZOSE.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Uyu mwana arababaje. Mbere yuko umuryango we ufashwa, wagombye kubazwa icyatumye batinda kugera uriya mwana aba kuriya? Ntibyumvikana ko umwana agera hariya ababyeyi nacyo bakora. Ahubwo bakwiye gukurikiranwa. Amashusho nkaya adutesha agaciro.

Mbayiha yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

uyu mwana arababaje rwose akwiye gufashwa.

momo yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Nimwihangane Leta ubwo igiye kubafasha UMWANA wanyu azakira rwose

Kuruntabare Felicien yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Nimwihangane Leta n, Umubyeyi ubwo igiye kubafasha UMWANA wanyu azakira rwose kand I mwihangane

Kuruntabare Felicien yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Niyemeje kumuha Ticket imugeza kuri ibyo bitaro bya Kirehe.

Ockham yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka