Kwandikisha umurage ndangamuco bizatuma amateka atibagirana

Minisiteri y’Umuco yateguye umushinga w’itegeko rijyanye no kwandikisha umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo mu rwego rwo gusigasira amateka y’u Rwanda.

Uyu mushinga w’itegeko watangiye kwigwa muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’ubumenyingiro mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2015.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko kwandikisha umutungo ndangamurage bifite akamaro.
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko kwandikisha umutungo ndangamurage bifite akamaro.

Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne, wari witabye iyi komisiyo asobanura ibijyanye n’iri tegeko, yavuze ko uyu mushinga ufitiye akamaro Abanyarwanda ku bijyanye no kubika amateka.

Minisitiri Uwacu ati “Hari byinshi biba mu muco wacu bifite agaciro, tukaba tugomba kubibungabunga kugira ngo ibyagiye biranga uruhererekane rw’abantu mu bihe bitandukanye bidatakara.”

Muri uyu mushinga w’itegeko, bavuga ko kwandikisha umutungo ndangamuco bituma urindwa bikomeye ku buryo kugira ngo ugire icyo uhindurwaho bisabirwa uburenganzira.

Abagize komisiyo y'uburezi basuzuma umushinga w'itegeko ry'umutungo ndangamurage.
Abagize komisiyo y’uburezi basuzuma umushinga w’itegeko ry’umutungo ndangamurage.

Mu ngingo yaryo ya 12 handitse ngo" birabujijwe gusenya, guhindura umurage ndangamuco washyizwe ku rutonde ndakuka utabiherewe uburenganzira na Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze".

Ku bijyanye no kumenya ubwoko bw’umurage ndangamuco wakwandikishwa kugira ngo n’abatari babizi bibafashe, Minisitiri Uwacu yabisobanuye.

Ati “Hari umurage ufatika, aha twavuga nk’ibikoresho byabayeho kera cyangwa inzu za kera cyane. Hakaba umurage udafatika ugizwe n’ubuvanganzo nyemvugo nk’ibisigo, ukubiyemo impanuro nyinshi zafasha umuryango w’Abanyarwanda.”
Akomeza akangurira abafite uriya mutungo n’abahanga ubu kumenya agaciro ko kuwandikisha kuko bibafitiye akamaro kanini.

Kuri ubu umutungo ndangamurage wandikishirizwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB). Uwu mushinga w’itegeko uteganya ko iyo hagize ushaka kuwukoresha mu by’ubucuruzi, nyirawo agomba kugira icyo ahabwa.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka