Kayibanda umaze kumenyekana muri EAC kubera kwamamaza ni umuntu iki?

Kayibanda umaze kumenyekana cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera gukina publicites “kwamamaza” cyane cyane muri Uganda n’u Rwanda, ni umugabo w’imyaka 45 arubatse afite umugore umwe n’abana 12 kugeza ubu abarizwa ahitwa Nasana muri Uganda. Avuga ko kugeza ubu atazi neza inkomoko ye ndetse ngo nta n’umuntu wo muryango we azi.

Kayibanda yaganiriye na Kigali Today, ayibwira byinshi ku buzima bwe n’icyatumye amenyekana cyane muri aka gace.

K2D: mwatangira mutwibwira?

Kayibanda: Nitwa Sseguya Godfrey irindi nitwa Kayibanda umwana w’ifumbe niryo abantu benshi bazi ndi umunyamakuru kuri radiyo y’umwami wa Uganda CBS FM “Centre Broadcasting Service” nyimazeho imyaka imyaka 15, ntuye mu guhugu cya Uganda.

K2D: None se uri Umunyarwanda uri Umugande?

Kayibanda: Ndi byose, ndi Umugande, ndi Umunyarwanda ndi Umurundi, ndi umuntu w’Imana. Cyakora mama wanjye yari Umunyarwanda naho data akaba Umurundi, gusa bose barapfuye baguye mu ntambara ya Uganda.

K2D: urubatse?

Kayibanda: yego, mfite umugore umwe n’abana 12.

K2D: Ko ufite abana benshi?

Kayibanda: Ntabwo ari benshi kuko Imana yaravuze ngo mubyare mwuzure isi.

Kayibanda yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Mariya Rose sinzaguheba".
Kayibanda yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Mariya Rose sinzaguheba".

K2D: Kayibanda, umaze kumenyekana muri aka gace ka EAC, n’iki cyatumye umunyekana?

Kayibanda: Gukora publicite nziza cyane abantu bakunda kuko nsa nkaho nzikora muri EAC hose, nkyina comedi, ndi umuhanzi, film kandi nkabyina n’abandi.

K2d: Igihangano cyatumye umenyekana cyane ni ikihe?
Kayibanda: Ni indirimbo yitwa Mariya Rose sinzoguheba, nayihimbye mu 2005 ariko hari n’inzindi zitwa ubukene bw’amafaranga ntawe budashavuza na Ayiye nimure ma mawe.

Mfite indirimbo 10 ingande 6 n’inyarwanda 4, ariko naje gukundwa cyane nanone ubwo nakinaga publicity ya “Nana herbal” aho navuze ngo “ayiwe data we, Nyakubahwa hari imbeba yagupfiriye mu kanwa? Hahahaha nanjye iyo nyumvise iranshimisha”.

K2D: Ari mu Rwanda, Uganda na Burundi nihe uzwi cyane?

Kayibanda: Nzwi cyane muri Uganda cyane banzi kuri comedy kuko nagiye gukina comedy abantu baraseka barapfa.

K2D: Ubu se intego yawe ni iyihe?

Kayibanda: Intego ya mbere mfite ndashaka guteza imbere impano z’abantu, kuko abantu bibitsemo impano ariko ntibabizi, ndashaka kubigisha gukina comedy, publicity n’ama film.

Erega ibi byose ni akazi nk’akandi, kuko urabona mu bihugu byinshi bikina amafirime bifite amafaranga menshi urugero nakubwira nk’igihugu cya Nigeria reba muri Amerika abakina film n’abantu bakomeye. Ndashaka kubafasha bagashobora gushyira impano zabo ahagaragara.

K2D: Watunyuriramo gato ku buzima bwawe?

Kayibanda: Njye navukiye mu gihugu cya Uganda mbaho nabi nakoze ibintu byinshi bibi, nyuma naje kujya mu gisirikare mfite imyaka 15 twagiye mu gisirikare turi ba kadogo ubwo Museveni yinjiraga ishyamba.

Intamabara irangiye navuye mu gisirikare ntangira gukora ibintu bitandukanye birimo kubaka, gutwika amakara , gucuruza n’ibindi bibi. Ariko ubu nishimira urwego maze kugeramo kuko Imana yaje kumfasha ntangira gukora kuri radiyo nzamuka gutyo.

None ubu mu gihugu mbamo ndi umuntu ukomeye cyane kuko abantu bose baba bifuza kumvugisha cyane nk’abaminisitiri, na perzida Museveni ubwe hari igihe ahamagara akavuga ngo ndashaka kuvuga na Kayibanda.

Ndetse na radiyo y’umwami iherutse kuvugirwaho ibintu bidakwiye barayifunga, nijye wahagurutse ndagenda mbwira perezida Musevine nti wafunguye radiyo yanjye? Yarayifunguye biranshimisha cyane.

Ubwo Kayibanda yakiraga agakiza mu mwaka 2011 muri Uganda, arambitsweho ibiganza na pasiteri Joseph Sserwadda mu rusengero rwitwa Victory Church.
Ubwo Kayibanda yakiraga agakiza mu mwaka 2011 muri Uganda, arambitsweho ibiganza na pasiteri Joseph Sserwadda mu rusengero rwitwa Victory Church.

K2D: Ese inama wagira abakunzi bawe ni iyihe?

Icyambere n’uko abantu bareka kwitinya, twese dufite impano ariko ntituzi kuzikoresha. Ikintu cyose buri muntu ashobora kugikora gusa bishaka kugira ubushake ugahagurukira ugateza imbere impano ikubitsemo. Ikindi ni ugukundana, abantu dukundane tubazanye dufatanye tuzatera imbere.

K2D: Ese warize?

Kayibanda: Ntabwo ari cyane

K2D: Ufite iyehe ntego y’aho uvuka?

Kayibanda: Mu Burundi simpazi kuko sindahagera ariko ndashaka kuzagerayo ngiye gushakisha imiryango yange kuko sinkizi.

Ariko mu Rwanda ndahazi cyane kandi narahakunze kuko Abanyarwanda barankunze cyane nanjye ndabakunda cyane.

Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugukunda Imana bagasenga kuko ntacyo wageraho udasenga nta mbaraga wagira utazi Imana kandi Imana niyo itubeshaho nibayishyire imbere.

K2D: Dukunze kumva wamamaza hano mu Rwanda, ukinira hano cg ni Uganda?

Kayibanda: Yego, publicity zimwe nzikinira Uganda bakazizana hano mu Rwanda cyangwa bakampamagara nkaza gukinira hano.

K2D: Kayibanda wakomeje kuvaga cyane Imana, wowe ujya usenga?

Kayibanda: Ayiwe data we!, Usibye no kuba nsenga ndi na Pasiteri mfite itorero ryitwa Christ Worships Church riri Uganda ahantu hitwa Natete mfite abayoboke benshi narishinze umwaka ushize.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

uwo mugabo nakomerezaho turamushigikiye

patrick kagabo yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

NUKURINANGE UWOMUGABONKUNDA UKUNTUYAMAMAZA NAKOMEREZE AHO
IMANA IBIMUFASHEMO

NDAYISABA yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

Ayiwe data we! Gatonda ka bukoba arigye maria nalongo. Kayibanda? Yakwica

Paul yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Amen! LIKE this Man. Of God! Hé has testemony! Njyagara kumulaba umusagya Wo!
Yes , ntacyo wageraho udashyize Imana imbere! Abanyarwanda twumve iyo NAMA nziza cyane atugiriye! Dushake ubwami bw’Imana bigishoboka ibindi byose bizaza!

KING Desire yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

Hi nagirango nisabire ubuyobozi bwa Kigali to day. Nimu
jya mwandika inkuru mbere yuko isohoka mubanze mukosore
amakosa. Biroroha mugusobanukirwa inkuru.turabyumva koko abantu bigiye ahantu hanyuranye ariko mugerageze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

AYIWE DATA WE!!

Guy yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

hahaha afite ABAYOBOKE???umuntu usenga avuga ko afite abayoboke? cyangwa avuga ko Imana asenga ariyo ifite abayoboke?mbega!!!

Lol yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka