Intara y’Amajyaruguru yahombeje Leta hafi miliyoni 40Frw mu manza

Imanza Intara y’Amajyaruguru yashoyemo Leta kubera abakozi bagiye birukanwa mu kazi, zahombeje Leta agera kuri miliyoni 40Frw yagiye atangwa nk’indishyi.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Lata yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo y’intara y’amajyaruguru kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016.

Umukozi uzajya atuma leta igera mu nkiko bikayiviramo gutsindwa azajya agira uruhare mu kwishyura amafaranga leta yahombye.
Umukozi uzajya atuma leta igera mu nkiko bikayiviramo gutsindwa azajya agira uruhare mu kwishyura amafaranga leta yahombye.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byakozwe no gutega amatwi abayobozi kugira ngo hamenyekane ibibazo bahura nabyo bijyanye no gushaka no gucunga abakozi, byagaragaye ko hagaragaye uburangare mu gukemura ibibazo by’abakozi.

Mu 2012-2015 uturere tugize Intara y’Amajyaruguru twatsinzwe impanza z’abari abakozi, bategekwa kwishyura 39.834.625Frw, mu gihe hagati ya 2009 na 2012 batsinzwe imanza bishyuyemo 29.904615Frw.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta Angelina Muganza, yavuze ko amafaranga intara y’amajyaruguru yahombye ari menshi cyane kuko abagiye gutangwa ku maherere.

Abayobozi b'uturere tugize Intara y'Amajyaruguru basobanura ko nubwo hari ibyemezo bifata bitabanje gutekerezwaho ariko hari n'abakozi baba atari beza.
Abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru basobanura ko nubwo hari ibyemezo bifata bitabanje gutekerezwaho ariko hari n’abakozi baba atari beza.

Yagize ati “Kwirinda biruta gucyemura ibibazo ni nayo nama twagiye dutanga kandi kwirinda byumvikane ko ari ukwirinda bubahiriza amategeko ntabwo ari ukwirinda bareka gukora.”

Abayobozi b’uturere two muri iyi ntara bagaragaje ko gutsindwa imanza biterwa n’ibyemezo bifatirwa umukozi hatabanje kugenzura neza icyo itegeko rigena, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yabisobanuye.

Ati “Nasomye iryo mbona rikwereka ikosa umuntu yakoze rihita rikwereka n’igihano yahabwa, ariko kuba bidakorwa mu by’ukuri navuga ko tubigiramo uburangare nkumva ari byo bintu twagakwiye gukosora.”

Guverineri Bosenibamwe Aime yavuze ko gutsindwa kwizi mpanza byatewe n’uko ibyemezo byari byafatiwe abakozi bitari byubahirije amategeko bituma leta ihomba.

Ati “Icyo twemeje n’uko umuntu uwo ariwe wese uzagira uruhare mu gutuma leta igera mu nkiko ikaregwa igatsindwa, uwo muntu byemejwe ko azajya agira uruhare mu kwishyura amafaranga leta iba yishyuzwa.”

Yongeyeho ko n’abajyanama mu by’amategeko bagomba kuzajya basuzuma buri gihe ibyemezo bifatwa n’abayobozi kugira ngo babagire.

Muri 39.834.625Frw Intara y’Amajyaruguru yatsinzwemo imanza n’abakozi birukanwe ku kazi, izisaga miliyoni 27Frw zigomba kwishyurwa n’Akarere ka Gicumbi kuko ariko kazitsinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NDEBERA NKUYU MEYA WA GAKENKE YIBEREYE KURI WHATSPP URUMVA AHAVANA IKI KANDI AHUZE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

BINEGO yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Mwabwiye na MAYOR WA GAKENKE AKISHYURA UWAMUTSINZE KO YIRIRWA AMUREREGA KO BAMUHOHOTEYE BAKAGERA NAHO BAMUCIRA DIPLOME ORGINAL BARANGIZA BAKAMWIRUKANA NO KUKAZI KUNYUNGU ZUMUNTU KUGITI CYE BARANGIZA BAKAMUKINGIRA IKIBABA NDAHAMYAKA UMUNSI YAGIYE KWA NYAKUBAHWA WA REPEBURIKA BASHOBORA NO KUZAMUKA IBIMUKWIRIYE DOREKO NAYABATSINZE BANGANGA KUMUSUBUIZA KUKAZI YIRUKANWEHO NJYE MBONA LETA YARIKWIYE KUJYA YIRUKANA ABO BAYOBOZI BAYIHOMBYA KUBERA RUSWA IKIMENYANE NKUWO NYIRUKANWE KUKAZI KUBERAKO AKAZI EX WUMURENGE YASHAKAGA KUGAHA MURAMUWE IIKIBABAJE MEYA WAMUKINGIYE IKIBABA NIWE UZABIRWOZWA KUBERA RUSWA AMUHA UBUSE KUKI BATAMENYA KO UWASIMBUJWE UWIRUKANWE ARI MURAMU WA EX IBI BYOSE LETA YAGAKWIYE KUJYA IBIKURIKIRANA NDAHAMYAKO IKIBAZO CYAGEZE NO KWA KARUGARAMA NDETSE NO KUZINDI NZEGO ZOHEJURU ARIKO NTACYAKOZWE MURUMVAKO ABANTU BAHOHOTERWA BIRI KURWEGO RWOHEJURU KUKO ABAYOBOZI BAKINGIRA ABAKOZI BABO BABA BAKOZE AMAKOSA

BINEGO yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

komisiyo izasure ibitaro bya ruli-gakenke irebe ibyo abayobozi bakorera abakozi

PAUL yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka