Imyandikire mishya y’Ikinyarwanda ntikiravugwaho rumwe na bose

Mu nama ku mabwiriza mashya y’ururimi rw’Ikinyarwanda yahuje Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco hamwe n’abanyamakuru, abahagarariye abarimu n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bamwe bagaragaje ko bagenda basobanukirwa n’aya mabwiriza, ariko abandi bagaragaza ko batarabyumva kimwe n’abayateguye.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yagerageje gusobanura impinduka zingana na 16% zakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nyuma abarimu ndetse n’abanyamakuru bahabwa umwanya wo kwerekana ibyo babona bikwiye gukosorwa muri aya mabwiriza, kugirango bikosorwe.

Zimwe mu ngingo zagaragajwe ziteye urujijo muri aya mabwiriza

Abenshi mu banenga zimwe mu ngingo ziri muri aya mabwiriza, bagiye bagaragariza Inteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco, urujijo rwagaragaye muri aya mabwiriza cyane cyane agenga imyandikire y’amazina bwite y’ahantu n’ay’abantu cyane cyane arimo zimwe mu nyuguti zagizweho impinduka.

Inama yarimo abarimu, abakozi b'inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco ndetse n'abanyamakuru.
Inama yarimo abarimu, abakozi b’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ndetse n’abanyamakuru.

Urugero ni nk’aho amabwiriza ateganya ko pf, ts na nc iyo bibanjirijwe n’inyamazuru n- cyangwa -n- bihinduka mf, ns na nsh. Umuntu azandika ngo imfizi aho kwandika impfizi, aho kwandika intsinzi, azandika insinzi, cyo kimwe n’aho kwandika ngo incuti hazandikwa inshuti.

Iryo tegeko muri iyi nama ryakuruye impaka cyane cyane ku ijambo intsinzi abantu bavuga ko rikomoka ku nshinga gutsinda bityo rikaba rigomba kugaragaramo (t) ariko Nteko y’Ururimi n’Umuco ivuga ko bidakwiye ko ijambo rimwe rigira umwihariko kubera amarangamutima.

Ingingo ivuga kuri ibi isa n’iyo mu mabwiriza y’Ikinyarwanda yo mwaka wa 2004. Bijyanye n’indi ngingo ivuga ko ibihekane nc, ncw,ncy na nts bizajya byandikwamo nsh, nshw na ns.

Kuri iri tegeko naho abari aho bagaragaje kutabyumva kimwe n’abateguye ayo mabwiriza, cyane cyane ku ngingo ivuga ku mikoreshereze y’inyuguti ya ‘l’ cyane mu mazina bwite nka Kamali, Kalisa n’andi, aho hari bamwe bavugaga ko bikwiye kurekwa uko byari bimeze.

Kuri iyi ngingo ariko Inteko y’Umuco n’Ururimi yavuze ko amazina y’abantu biswe mbere y’amabwiriza bazakomeza kwitwa gutyo ni ukuvuga Kamali cyangwa Kalisa, mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ibibazo byo guhindura irangamimirere ariko abana bato bakazitwa Kamari cyangwa Karisa ngo kuko ntibizahindura imivugirwe y’ayo mazina.

Habaye ibiganiro mu matsinda bungurana ibitekerezo kuri ayo mabwiriza.
Habaye ibiganiro mu matsinda bungurana ibitekerezo kuri ayo mabwiriza.

Abanyamakuru ariko bagaragaje impungenge z’uko hari abashobora kuzita ayo mazina nk’ay’umuryango bikazateza ikibazo hagati yabo n’abashinzwe irangamimerere bashaka ko amazina y’abana babo yandikwa nk’ay’ababyeyi. Gusa, iyi nyuguti ya ‘l’ izakoreshwa mu mazina yamaze kujya mu bitabo by’ubutegetsi nka Leta, Repubulika, n’Umujyi wa Kigali.

Ikindi gihu cyagombaga gutamururwa mu myumvire ya benshi mu bakoresha Ikinyarwanda cyane mu kucyandika ni mu ngingo ya 12 ku myandikire y’ibihekane “n(jy)”, na “n(cy)” bikurikiwe na “i”.

Urugero bazandika umugi aho kwandika umujyi, bazandika ikibo aho kwandika icyibo, bazandika gewe cyangwa ngewe aho kwandika jyewe cyangwa njyewe.

Gusa muri iyi ngingo amazina bwite yakoreshejwe mu nyandiko z’ubutegetsi, ntazahinduka. Bazandika ngo Umujyi wa Kigali, Umujyi wa Musanze n’ahandi ariko mu gihe umujyi bizaba ari izina rusange bazandika ngo jya kugura inkweto mu mugi.

Bijyanye n’Amajyepfo, bizandikwa gutyo mu gihe tuvuga Intara y’Amajyepfo, ariko mu kuvuga amerezeko y’Isi, tuzandika mu magepfo ya Afurika (Africa). Ni kimwe n’amazina bwite y’ahantu nka Kacyiru, Kimuhurura, n’ay’abantu nka Gatsinzi yose ntazahinduka.

Dr Cyprien Niyomugabo uyobora Inteko Nyarwanda y'ururimi n'umuco asobanura amabwiriza mashya y'imyandikire y'Ikinyarwanda.
Dr Cyprien Niyomugabo uyobora Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco asobanura amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

Dr Cyprien Niyomugabo ukuriye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko nyuma y’aho aya mabwiriza mashya asohokeye mu Igazeti ya Leta No 43 yo ku itariki ya 13 Ukwakira 2014, bakiriye ubutumwa bwinshi buyanenga , bikabatera ishyaka ndetse bikaba byaraberetse ko Abanyarwanda bakomeye ku rurimi rwabo, kandi ko batakwihanganira uwo ari we wese warunyeganzeza uko yishakiye.

Ibi ngo byatumye inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, itegenya kuzashyiraho imboni z’ inteko kugeza mu midugudu , kugirango bazafatanye kubungabunga ururimi, banarugaburira kugirango runononsorwe neza.

Aya mabwiriza mashya ataravugwaho rumwe n’abantu bose, yasohotse kugira ngo akemure ikibazo cy’amagambo yavugwaga kimwe ariko ntiyandikwe kimwe, ubu yahawe igihe cy’inzibacyuho cy’imyaka ibiri kugira ngo abantu bayamenyere, n’ibizanononsorwa binononsorwe, ariko yatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse nta n’ubwo ateganya guhindurwa keretse hagize irindi tegeko risohoka mu igazeti riyakuraho.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ko bihinduka amategeko y’iyigamajwi nayo azahinduka? None se imisozi n’ahandi handitse mu nyandiko ya kera bizagenda bite ko tuzi ko mu ivugurura ryabanje Kabgayi ritahindutse nta yandi atazahinduka? Ese uwufite nk’indangamuntu yanditseho hakurikijwe iyo myandikire nta bibazo azahura nabyo muri system nibimara kwemezwa ?

Elias yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ko bihinduka amategeko y’iyigamajwi nayo azahinduka? None se imisozi n’ahandi handitse mu nyandiko ya kera bizagenda bite ko tuzi ko mu ivugurura ryabanje Kabgayi ritahindutse nta yandi atazahinduka? Ese uwufite nk’indangamuntu yanditseho hakurikijwe iyo myandikire nta bibazo azahura nabyo muri system nibimara kwemezwa ?

Elias yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

nukuri rwose byaringombwa ko hakorwa ivugururwa

MBONIGABA yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

MBONIGABA ndagushimiye cyane kuko igitekerezo cyawe kiramfashije.

HAGENIMANA JOB yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Poilitiki ok ikiyaga kigali not ibiyaga bigari Rwanda Rugali not rugari nubwo bandika Akagari ok POLISI ok
Hari kandi litiro metero kilo miliyoni biliyoni miliyari amadolari amashilingi amafaranga .Muri make amagambo matirano yandikishwa L cg R hakurikijwe urulimi yatiwemo.Apana gupfobya amagambo matirano byatuma imyandikire yayo icanga urubyiruko rwacu.Bizatuma spelling/orthographe yayo itibagirana mu bana bacu.Laboratwari ok not Raboratwari

harindintwali reverien alias Sankara Mano yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Hari abica ikinyarwanda nkana hari ibindi bagamije bitari bizima;dore ingero ku myandikire ya L na R.
kiliziya ok apana kiriziya Ivanjili ok apana Ivanjiri
Gatolika ok apana Gatorika...
Umuyisilamu /umusilimu not umuyisiramu /umusiriimu
Inguti ya L igomba kuguma mu magambo y’amavamahanga igihe ashyizwe mu kinyarwanda uko yakabaye.
Santarali /ishuli/school...lupe/loupe.. Sikirisali/santeri/penaliti/ipantalo/ifiriti/ifarini/ isukari /isalubeti..Roho apana Loho ...Abayisirayeli ok
Liturijiya...Abalejiyo...taliki...Malariya..Ikaliso etc.

harindintwali reverien yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ubupfura no kwanga umugayo biturange mu gutanga ibitekerezo byacu. Kunenga ni byo bituma UNENZWE YITEKEREZAHO AGAHINDUKA IYO KOKO ARI MU MAKOSA. Ariko kandi icyo umuntu atazi ntagakeke ko kitabaho kuko no kwandika bwa mbere byakozwe n’abantu kandi tubisanga dutyo kuko ababikoze bari bafite umumenyi muri byo n’abandi bagenderaho. IKINDI KANDI BIKWITIRANYA IMIVUGIRE N’IMYANDIKIRE KUKO IBINTU BIBIRI BITANDUKANYE RWOSE URAJYA KUMVA UKUMVA GE SINZAVUGA GUTYA RWOSE[IBYO NABYUMVISE MU MAKURU ARI UMUMOTARI UBUVUGA] TWE ABASOMA N’ABABONA AHO BATANGIRA IBITEKEREZO NDABINGINZE BENE DATA MWE KUGUMYA KUBWIRA ABANTU NGO NI IMIVUGIRE KUKO N’UBUNDI NTITUVUGA KIMWE HANOGEJWE IMYANDIKIRE SI IMIVUGIRE. IKINDI KANDI INTEKO IBISOBANURIRE ABABIKENEYE BOSE KUKO BIRI MU NSHINGANO NGIRE NGO ZABO BAREKE KUBYITIRANYA. KWITIRANYA IMYANDIKIRE N’IMIVUGIRE NI BYO BITERA ABANTU KWAMAGANIRA KURE IYI MYANDIKIRW KANDI SI BYO. NABAHA INGERO ZIFATIKA TWARI DUSANGANYWE MU RURIMI INKIMA, INKERO, INKERI, IKIRENGE, IKIGENGE . UKO DUSOMA IRIYA MIGEMO MO CYI HANDITSE KI, NJYE HANDITSE NGE N’IBINDI NI UKO TUVUGE NK’UKO BISANZWE AHUBWO TWANDIKE BIMWE.

Karimunda yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Intambwe imaze guterwa ni nziza nibakomereze aho babisobanurire Abanyarwanda kuko ge wabyize ndabyumva. Ikindi kandi tugire ubupfura mu byo tutekereza ku mabwiriza tunagire ubutwari bwo kubaza ababishinzwe aho kumva ko ibyo tutazi tutanamenyereye bitabaho!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

HARI ABANTU BAFITE IKIBAZO KU NGINGO YA 12 KANDI ISOBANUTSE IBIVUGWA KIMWE BYANDIKWA KIMWE ARIKO IBYANDITSE KIMWE NTIBIVUGWA KIMWE. IBYO BIRAGARAGARA MURI IZI NGERO: NASANZE AKIBIKORA. ARACURUZA UBUNDI AKIMAMANA IMISORO. MURI IZI NTERURO BIRAGARAGARA KO UMUGEMO WA KIWANDITSE KIMWE ARIKO UDASOMWA KIMWE.NI UKUVUGA KO RERO AHARI CYI, NA CYE BIZASIMBURWA NA KI NA KE ARIKO BITABUJIJE KO AHO KI YASOMWAGA ITYA Khi izaguma ityo. murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Impinduka zose ziragora kandi zisaba ibisobanura twe gutsimbarara ku bintu tutazi twanga ko byahindukuaka ahubwo dusobanurirwe kuko abatekereje imyandikire ni Abanyarwanda banakunda banakunda Ikinyarwanda ndumva rero nta kibazo kirimo

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

aya mategeko arakakaye kandi arasaba ubusobanuro buhambaye. mu gihe nta yandi mategeko ayakuraho nibabe batekereze uburyo bwo kuyasobanurira abaturage nkibi bavuze gushyiraho imboni y’ururimi kugera mu mudugudu maze twihute mukuyamenya

sehene yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Nari narumvise ngo ts yakuwemo ngira ubwoba bw’izina ryange nsanze ibyo nasomye byose harimo kubeshya mfata umwanya wo kubisoma nsanga nta gikuba cyacitse nk’uko nabibonaga mu bitangazamakuru.Icyo navuga ni uko impinduka zigora kandi ntitwagumana abitanoze ngo ntidushaka ibinoze dutinya guhindura ibisanzwe iyo habonekamo ibitanoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Erega ni ubumenyi bwigwa.Kugena imyandikire y’ururimi ndumva ge atari ibya buri wese kandi n’amahame yagendeweho yari asanzwe ahubwo bashimangiye ibisanzweho baca n’akajagari n’ubwo nta byera ngo de! Ariko baragerageje pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka