Imyambarire n’amafoto y’abahanzikazi nyarwanda bikomeje gukemangwa

Hashize igihe kitari gito havugwa cyane imyambarire idashimishije igaragara ku bahanzikazi b’Abanyarwanda mu bitaramo hirya no hino.

Si imyambarire gusa ikemangwa kuko kuri ubu noneho hadutse ikintu cyo gushyira ahagaragara amafoto agaragaza ubwambure mu bitangazamakuru cyane cyane ku rubuga rwa facebook kandi barangiza bakavuga ko byakozwe n’abo batazi.

Ikimaze kugaragara ngo ni uko benshi babikora bagira ngo bavugwe cyane mu itangazamakuru bityo barusheho kumenyekana.

Twegereye bamwe mu banenga iyo myambarire y’abahanzikazi bacu bagira icyo babitubwiraho:

Umwe yagize ati: “Njyewe mbifata nko kwigana ibije byose biturutse muba stars bo hanze kuko usanga nka ba Rihanna, Madonna, Nick Miraj, Beyonce, Lady Gaga n’abandi biyambitse ubusa kandi nabo babikora akenshi kugira ngo bajye bahora bavugwa mu itangazamakuru. Ibi rero bikwiye kwigwaho n’ababishinzwe kuko biratwicira umuco.”

Undi nawe yagize ati: “Njye iyo mbireba birandenga! Sinumva ukuntu umukobwa muzima yakwerekana ubwambure bwe ku karubanda pe! Iyo mbibona njye numva mbuze icyo mbivugaho! Ngo ni ubu star harya? Yewe nibabebo simbujije!”

Umwe mu bahanzikazi ariko utarangwa n’iyo myambarire akaba atarashatse ko dutangaza izina rye we yagize ati: “Sindamenyekana cyane ariko aho kugira ngo niyambike ubusa ngo ni ukugira ngo menyekane, nareka music kabisa!”

Ibi rero usanga bitavugwaho rumwe n’abantu bose kuko ku rundi ruhande hari abasanga ibi ahubwo ari ibigezweho kandi bigomba kuranga aba stars.

Hari uwagize ati: “Abavuga ko bidakwiye umuhanzikazi nyarwanda ni abaturage! None se wajya kuririmba kuri stage wambaye kubitihuku? (amajipo maremare cyane), nabo ntibagakabye ubuturage rwose.”

Benshi mu bashima iyi myambarire bashimangira ko umuhanzikazi ku rubyiniro (stage) aba agomba kugira imyambarire itandukanye n’imuranga ahandi bityo bakabona kwambara kuriya ari ntacyo bitwaye. Bamwe ndetse banabyita ubusirimu.

Ese koko birakwiye ko twigana ibije byose ngo ni ubusirimu?

Ese umuhanzikazi yambaye neza akikwiza yabura gukundwa n’abantu ngo ni uko atambaye ubusa? Ese koko iyo wiyambitse ubusa ukamenyekana utyo, hari icyubahiro biguhesha muri abo bakumenye wambaye ubusa?

Abantu bakuru bagiye babona abahanzi banyuranye bemeza ko abahanzikazi b’ubu bataye umurongo.

Umubyeyi umwe twaganiriye akaba ari n’umunyamakuru yagize ati: “Hari imyifatire yagiye iza mu banyarwandakazi b’abahanzi b’iki gihe ariko itararangaga abahanzikazi b’Abanyarwanda ba kera. N’ubwo bari bake bariyubahaga ndetse n’imyambarire yabo ugasanga ari ntamakemwa”.

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko abahanzi b’ubu bagenda barushaho kwigana abahanzikazi bo hanze kandi abenshi baba banafite n’ubutumwa twe tutazi. Yagize ati “Birambabaza iyo mbona bashiki bacu n’abana bacu bigana ibyo ba Lady Gaga na ba Rihanna bakora kandi buriya abenshi baba ari intumwa za sekibi.”

Abanyarwanda bibaza kuri iki kintu bahuriza ku kintu cyo kuvuga bati ese kuki Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ari ntacyo ibikoraho?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 116 )

ndumva ibyobinu tuzajya tubanga ahokubafana

claumi yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

NDAKUNDIMIBURO JERIRI

ANJYI yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

ntacyo bitwaye nuhusitari pe dear thx KBS nkurinyuma pe

baguma yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

Twishimiye ,impanuro Nibiteke Byiza ,nyakubahwa ,madame Janeti Kagame ,akomeje Kutujyezaho,nakomerezaho,tumutezeyombi,

Banyita ,samuel yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Twishimiye ,impanuro Nibiteke Byiza ,nyakubahwa ,madame Janeti Kagame ,akomeje Kutujyezaho,nakomerezaho,tumutezeyombi,

Banyita ,samuel yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Turabyamaganye ,kwambarakuriya

Banyita ,samuel yanditse ku itariki ya: 30-10-2016  →  Musubize

Muzemezekuba Abahanzi Cyagoindaya Nabandibameze Nkamwe Situbashaka

Ni Cloude yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Harabahanzi Bateshaijyihugu Agaciro Nukwisubiraho

Ni Cloude yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

ni hatari kabisa!ese uyu numunyarwandkazira?

samuel yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Nukuri Urwanda Rugwishije Ishyano Kuko Suku Byahoze Imana Itabare Abana Bacyu Thanks

Mukakarekezi Emerita yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

nukwi fatira umwanzurope naho ubundi byaturangiranye

thomas yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

it is a pity for a Rwandan girl to ware as if we are not normal!!!!!!!!!!!!!!! Rwandan girls artist, please take care of you and fight to give the country good image.

allen yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka