Ikoranabuhanga mu byaziba icyuho cy’inkunga iva hanze

Abahanga mu by’ubukungu bagira inama u Rwanda, yo guhindura imikorere hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza umuvuduko w’iterambere ruriho.

U Rwanda ruboneka mu matsinda menshi y’ibihugu bya Afurika birimo gutera imbere muri iki kinyejana cya 21, cyane cyane muri servisi z’amahoteli, gutwara abantu n’ibintu, uburezi n’izindi nzego zitandukanye.

Umushakashatsi, Prof Dr Manfred Wiebelt, agira inama Leta n'abikorera mu Rwanda.
Umushakashatsi, Prof Dr Manfred Wiebelt, agira inama Leta n’abikorera mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko rwazamuye ubukungu ku rugero rwa 8%; nk’uko Umushakashatsi wo mu Budage uyobora PEGNet, Prof Dr Manfred Wiebelt, yabigaragaje.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyazamutse mu bukungu kandi nta mutungo kamere uhagije rufite, ntirukora ku nyanja, rufite ubucucike bw’abaturage buri hejuru. Nyamara rwagabanije ubukene ku rugero rwa 12% mu myaka 10 ishize; bitewe no gushyiraho ingamba zihamye zo kuzana ishoramari mu gihugu.”

Bamwe mu bashyiraho ingamba zijyanye n'ubukungu mu Rwanda, bitabiriye kumva ubushakashatsi bwa PEGNet.
Bamwe mu bashyiraho ingamba zijyanye n’ubukungu mu Rwanda, bitabiriye kumva ubushakashatsi bwa PEGNet.

Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga rijya inama ku kugabanya ubukene, gusaranganya no kuzamura umusaruro (PEGNet), yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo nzira yoroshye yafasha u Rwanda guteza imbere ishoramari.

Ati “Imbogamizi zabaho mu gihe kiri imbere, ni uko iri shoramari ryatejwe imbere n’igishoro kiva hanze cyaba inkunga cyangwa inguzanyo. Bidakomeje bitya, byasaba ko igihugu gishyiraho ingamba zidasanzwe zo guhindura imikorere; hakaba hatagomba kuburamo kwitabira ikoranabuhanga n’itumanaho.”

Ihuriro PEGNet rigaragaza ko hari ibihugu muri Afurika nka Angola bimaze guha icyerekezo ubukungu bwabyo ku buryo bugaragara, aho icyo gihugu ngo gishyira mu bikorwa impinduka mu mikorere y’ibintu ku rugero rwa 1.6% buri mwaka, mu gihe u Rwanda ngo ruri kuri 0.3%.

Inama mpuzamahanga y’abahanga mu by’ubukungu ku isi iteganijwe muri Nzeri uyu mwaka mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’ubusesenguzi kuri Politike za Leta (IPAR), Eugenia Kayitesi, avuga ko iyi nama izavamo ibitekerezo bizatuma Leta n’abikorera bafata ingamba nshya zituma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka